Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yakoreye igitaramo I Lagos

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yakoreye igitaramo I Lagos

 Mar 16, 2023 - 10:59

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru yaraye akoreye igitaramo cya JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ mu mujyi wa Lagos.

Mu ijoro ryakeye, umunyarwenya Mazimpaka Japhet wakunzwe cyane muri bigomba guhinduka yaraye akoreye igitaramo mu gihugu cy Nigeria mu mujyi wa Lagos we n'abandi banyarwenya bo muri iki gihugu cya Nigeria. 

Mazimpaka Japhet yakoze amateka yo kuba umunyamahanga wa mbere ubashije gutumirwa muri iki gitaramo cya JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ gisanzwe kibera i Lagos kigategurwa n’umunyarwenya Olu Salako wamenyekanye nka SLK.

Aganira na Igihe dukesha aya makuru, Japhet yatangaje byinshi harimo kwishimira kuba yabashije kuba yakorera igitaramo hanze y'igihugu ndetse agakoresha uririmi rutari kavukire ariko akanga agashimisha abantu.

Ati “Byari ibintu bishimishije, ntabwo nari nzi ko nakora urwenya mu Cyongereza abantu bakishima, nibaza ko ari amahirwe adasanzwe nagize kandi nabonye ko dufite imiryango myinshi ifunguye, dukeneye kwinjiramo gusa.”

Uretse kandi iki gitaramo,  Japhet Mazimpaka arimo kwitegura ikindi gitaramo aza gukorere muri iki gihugu yatumiwemo n’umunyarwenya wo muri Nigeria wamamaye nka Basketmouth kizaba ku wa 19 Werurwe 2023.

Ni igitaramo cya kabiri Japhet Mazimpaka akoze ari wenyine atari kumwe na 5K mugenzi we basanzwe bakorana mu rwenya cyane cyane bamenyekanye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka.