Edouce wasubitse ubukwe yibarutse umwana w'imfura

Edouce wasubitse ubukwe yibarutse umwana w'imfura

 Feb 9, 2023 - 09:41

Nyuma yo gusubika ubukwe n'umukunzi we Nyinawumuntu, Edouce Softman yibarutse umwana we w'imfura.

Umuhanzi Edouce Softman yibarutse umwana we w'imfura hamwe na Nyinawumuntu nyuma y'uko basubitse ubukwe bwagombaga kuba ku wa 3 Ukuboza 2022 byari kubera ko uyu mubyeyi yiteguraga kwibaruka.

Amakuru ahari ni uko Edouce ndetse n'umukunzi we Nyinawumuntu bibarutse umukobwa w'imfura mu minsi yashize banasezererwa mu bitaro ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023. 

Edouce Softman na Nyinawumuntu bemeranyijwe kubana Ku wa 28 Kanama 2022 mu birori byabereye ku kiyaga cya Kivu byari bibereye ijisho.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice yamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagararira intara y'uburengerazuba Kandi aherutse gusoza amasomo ye mu ishuri rya UTB aho yize ibijyanye na ‘Airport Operations’. 

Edouce Softman azwi cyane mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygen, My love, Nziriki n’izindi nyinshi.

Edouce Softman yibarutse umwana w'imfura na Nyinawumuntu nyuma y'uko basubitse ubukwe bari bafite ku wa 3 ukuboza 2022.

Ubwo Nyinawumuntu yasozaga amashuri ye mu bijyanye na Airport operations.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice ubwo yari atwite umukobwa we w'imfura.