Danny Nanone yasobanuye ubuzima yari abayemo muri gereza

Danny Nanone yasobanuye ubuzima yari abayemo muri gereza

 Feb 10, 2023 - 13:02

Nyuma yo kumara igihe ari mu gihome, uyu muraperi yagarutse asohora indirimbo yise ‘Iminsi myinshi’ igaruka ku buzima yari abayemo.

Umuraperi Danny Nanone nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we ku bushake mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022, yatawe muri yombi aza kuva muri gereza mu Ukwakira kuva icyo gihe yari atari yakora indirimbo n'imwe bitewe n'uko yari arimo kwiga umuziki.

Uyu muhanzi wahuye n'ibizazane, yamaze gusohora indirimbo nshya yise iminsi myinshi igaruka ku buzima yari abayemo. Mu butumwa yatangaga yavugaga ukuntu mu gihome atari heza.

Ati ‘‘Ujya gusimbuka asubira inyuma. Ikibazo mubyitiranya no gusubira inyuma. Gufata igihe niga, nigaga ku mishanga. Untega iminsi nkagutega imyaka. Inkuru zamvuzweho ntacyo nazivugaho, ubu ibikorwa nibyo bizivugira.’’

Arakomeza ati ‘‘Kujyanwa muri Vigo nkajyanwa mu nkiko njye ntabwo nagize ubwoba kubera inkiko, nari nzi ko nta shene idacika kuko nzi abahavuye babica bigacika.’’ 

Danny Nanone Kandi yakomoje ku makimbirane akunze kugaragaramo we n'umugore we akomoza no ku bajya bahera ku bibazo bye ntibamwifurize ibyiza.

Ati “Bitangira yari umuhisi ndi umugenzi, bimwe bisanzwe cyane by’abafana n’abahanzi […] kuva uwo munsi kugeza ubu mbayeho nk’impunzi! Ashaka mpfukame abe mesiya, ampe penetensiya. Ashaka ko abafana ba Danny Nane banzira, ngo yanatanga byose ‘best rapper’ nkava mu nzira.”

Danny Nanone yemeje ko iyi ndirimbo yaririmbye ari inkuru mpamo igendanye n'ubuzima bwe amaze iminsi acamo anemeza ko amaze iminsi myinshi arimo yiga umuziki.

Ati ‘‘Cyane rwose ubuzima bwo muri gereza burimo, harimo uko ubuzima bwari bumeze muri gereza. Akabuze kabonetse. Ntabwo ndatinya ikibuga kubera amaraso mashya yajemo, ahubwo bigiye gutuma nkora cyane. Ntabwo nzongera gucishamo umwanya kuko mbizi ko abantu bari bankumbuye.’’

https://www.thechoicelive.com/danny-nanone-yarekuwe