Kuri uyu wa 06 Ukwakira 2022 nibwo urubanza Danny Nanone yaregwagamo n’Ubushinjacyaha rwasomwe rwanzura ko agirwa umwere nyuma y’uko yari yaburanye kuwa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022.
Ku wa 19 Nzeri 2022 nibwo Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye w’imyaka 30 ndetse banabyaranye.
Dosiye ya Danny Nanone yari yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022 nyuma y’uko Ubugenzacyaha bumaze gukusanya ibimenyetso by’ibyaha byatumye uyu muhanzi atabwa muri yombi aribyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uyu mugore w’imyaka 30 babyaranye imfura.
Danny Nanone nyuma yo kudahamwa n’ibyaha yaregwaga n’uyu mugore, Ubucamanza bwanzuye ko ahita arekurwa.
Si ubwa mbere uyu mugore yari ajyanye mu nkiko Danny Nanone kuko muri 2016 ubwo uyu muhanzi yatabwaga muri yombi, ni uyu mugore wari wamureze.
Icyaha Danny Nanone yari akurikiranyweho iyo aramuka agihamijwe n’Urukiko yari guhanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.
Uyu muraperi yamenyekanye mu myaka ya 2011, azwi mu ndirimbo “Iri Joro” yakoranye na Christopher Muneza, “Ijanisha’ “Imbere n’inyuma” yakoranye na Bruce Melodie, “Forever” n’izindi.
Muri 2018 Danny Nanone yafashe umwanzuro ajya kwiga umuziki ku ishuri riwigisha i Mahanga rizwi nko ku Nyundo, aha yahasoreje kuwiga muri 2021.
View this post on Instagram
