Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Ish Kevin yavuze ko Kenny Sol ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu Rwanda, ndetse ko uburyo akora umuziki we butuma amubona nk’umuhanzi urenze ibisanzwe.
Yagize ati: “Kenny Sol ni AI. Ni umuhanzi nkunda kandi sinjye gusa uvuze ubuhanga bwe kuko n’abandi baramukunda cyane.”
Ish Kevin yavuze ko nubwo we na Kenny Sol bari bamaze igihe bifuza gukorana indirimbo, byagiye bitinda kubera impamvu zitandukanye. Gusa yavuze ko igihe bagezeho ubu ari cyo cyari gikwiye kugira ngo bahuze imbaraga bakore umushinga mwiza abafana babo bari bategereje.
Aba bahanzi baherutse guhurira mu ndirimbo bise “Question”, ari nayo ndirimbo yabo ya mbere bakoranye kuva batangira umuziki.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane nyuma yo gusohora amashusho yayo yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
