Iyo ibirori bihumuje hasigara inkuru z’ibyabaye bidasanzwe. Umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria wari witabiriye uyu muhango kubera yagize uruhare kuri Wakanda Forever yanatwaye igihembo yambaye ku buryo bwabangamiye abari bamwicaye inyuma.
Tems yambaye ikanzu yasize inkuru
Ni ikanzu y’umweru yari yambaye iguruka ku buryo kwicara byabaga ari urugamba kuko yabaga akingirije abari bicaye inyuma bigasabako bahengeza cyangwa se bagahaguruka. Buri nshuro yabaga agiye kwicara ikanzu ye yatezaga akavuyo rwose ikabangamira abashakaga kwirebera ibirori. Ni inshuro nyinshi abari inyuma ye bagerageje guhengeza ku rubyiniro ngo babashe kwirebera uko ibirori biri kugenda. Kuri Twitter bamwihaye ariko we yaryumyeho.
Ku rundi ruhande ariko Kendall Jenner na Bad Bunny bagaragaye mu kirori cya nyuma ya Oscars (After Party) bari batumiwe na Jay-Z na Beyonce.
Kendall Jenner na Bad Bunny bagoye abapaparazi
Ni ikirori cyabereye I Las Vegas aho abatumiwe aribo bari bemerewe kuhagera. Byari bigoye gufata ifoto ya Kendall jenner kuko inshuro zose abapaparazi bashatse kumufotora yipfutse mu maso bafata igice gito. Ni ikirori cyarimo Bieber, Riri, Tyler n’abandi benshi bari batumiwe gusangira na Jay-Z na Beyonce.