Davis D agiye gutaramira abatuye i Lille mu Bufaransa

Davis D agiye gutaramira abatuye i Lille mu Bufaransa

 Sep 7, 2022 - 11:06

Umuhanzi Davis D ukomeje gukorera ibitaramo ku mugabane w’u Burayi agiye guha ibyishimo abatuye umujyi wa Lille uri muyikomeye mu Bufaransa.

Umuhanzi Ikishaka David umaze kwamamara mu muziki wa Africa y’iburasirazuba nka Davis D kuri ubu uherereye ku mugabane w’u Burayi aho arimo gukora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye yise “Afro Killa” iriho indirimbo zakunzwe cyane, kuri ubu yararitse abakunzi be batuye mu mujyi wa Lille mu majyaruguru y’igihugu cy’u Bufaransa.

Iki gihugu cy’u Bufaransa ni ubugira gatatu agiye kugikoreramo igitaramo kuva yatangira kuzenguruka uyu mugabane kuko yataramiye mu mijyi ya Nantes na Lyon.

Iki gitaramo Davis D wiyita umwami w’abana agiye gukorera i Lille, kizaba kuwa 09 Nzeri 2022 aho kwinjira bizaba ari amayero 20€ [asaga ibihumbi 20 frw].

Umuhanzi Davis D nyuma yo gutaramira i Lille azahita ataramira abatuye umurwa mukuru w’iki gihugu Paris tariki 10 Nzeri 2022 naho kwinjira azaba ari 20€ ahasanzwe naho ahicyubahiro akaba amayero 25€.

Iki gitaramo Davis D azakorera i Lille azagihuriramo na DJ Rojazz na Seleckta Mauriceh.

Kuva Davis D atangiye gukora ibitaramo yise “Afro Killa concerts” amaze kuzenguruka ibihugu byo mu Burayi birimo Ubudage, Finland, Ubusuwisi, Ububiligi, Poland n’ibindi ndetse urugendo rurakomeje.

Indirimbo Big Love niyo Davis D aheruka gushyira hanze.

Uyu muhanzi buri aho ageze asanga indirimbo ze zizwi cyane kuburyo aririmbana n’abafana kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.

View this post on Instagram

A post shared by Shine