Live: uko ibyamamare birimo bica ku itapi itukura

Live: uko ibyamamare birimo bica ku itapi itukura

 Apr 30, 2023 - 16:46

Bamwe mu byamamare batangiye kugera kuri Park Inn Hotel, bagiye babanza kuvuga uko biyumva muri ibi birori byo gutanga ibihembo.

Mbere y'uko abashyitse bahagera, umunyamakuru Phil Peter na Miss Muyango barimo kwakira bamwe mu banyamakuru bakora ku Isibo TV kugira ngo bababwire uko babona ibihembo bya The choice bimeze.

Umunyamakuru Christella ukora mu gice cy'imikino ku Isibo TV yavuze ko yishimiye kuba aje mu gitaramo cyo gutanga ibihembo bya The choice. 

Umunyamakuru Emalito nawe ukorera isibo yaserutse yambaye neza cyane ndetse nawe atangaza ko ari ibyishimo kuba ari muri iki gitaramo. 

Alex Muyoboke umwe mu bajyanama b'abahanzi mu muziki,  yavuze ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bya The Choice bitandukanye n'ibya mbere kubera ko ubu byabereye ahantu heza cyane ndetse n'imyiteguro ikaba imeze neza cyane.

Junior Rumaga umwe mu bahanzi bakizamuka bigaragaje neza muri uyu mwaka wa 2022, ubwo yacaga ku itapi itukura yavuze ko yaje yitwaje uruhago rwo gutwara igikombe.

Dj Briane yashimiye abateguye The Choice Awards avuga ko abahatanye muri ibi bihembo bya The Choice bose babikwiye kandi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa.

Israel mbonyi nawe yatangaje ko aje muri ibi birori avuye gusenga ndetse avuga ko afite ikizere cyo gutwara igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umwaka muri Gospel ndetse ko n'iyo atatwara iki gihembo ari umurimo w'Imana nta hatana ririmo.

Japhet Mazimpaka umunyamakuru akaba n’umunyarwenya yinjiye ari kumwe na Manager wa Kenny Sol avuga ko binjiranye kugira ngo bafate agafoto bari kumwe. 

Phil Peter ubwo yakiraga M Irene, yamubwiye ko hari abafana bamutumye ko yamusabira Irene akagarura Niyo Bosco muri label ye ya MIE kugira ngo yongere agaragare mu bikorwa by'umuziki. M Irene yageneeye ubutumwa Niyo Bosco ko amukunda cyane.

Zabba Missed Call na Lynda nabo batambukanye ku itapi itukura aho batangaje ko biteguye kubona abakoze neza batwara ibihembo bya The Choice.