Harmonize yeteye uw'inyuma Dabijoux kubera Yolo The Queen

Harmonize yeteye uw'inyuma Dabijoux kubera Yolo The Queen

 Jan 27, 2023 - 12:10

Nyuma yo kugaragara ari kumwe na Harmonize bikavugwa ko bari mu rukundo, Dabijoux arimo kuririra mu myotsi nyuma y'uko Yolo The Queen bisa nk'aho yamaze gutsindira umutima wa Harmonize.

Mbere ho iminsi mike ko Harmonize agirira uruzinduko mu gihugu cy'u Rwanda, habanje gusakara Amafoto ari kumwe n'umukobwa w'umunyarwandakazi witwa Dabijoux ndetse no mu kuza byakekwaga ko Dabijoux ari mu muri gahunda zizanye Harmonize hano mu Rwanda.

Mu kugera mu Rwanda, umunsi wa mbere Harmonize ntabwo yigeze ahura na Dabijoux bavugwaga mu rukundo no ku munsi wa kabiri nabwo ntibahura abantu batangira kugira impungenge z'urukundo rwabo dore ko Harmonize akigera mu Rwanda yavuze ko hari abakobwa beza.

Abantu bakomeje kugenda bakeka ko bashobora kuzahura Igihe n'igihe ariko iminsi yagiye yihirika umwe kuri umwe hanyuma abantu ubwabo bibwira ko burya nta kintu kirenze kiri hagati ya Dabijoux na Harmonize.

Muri iyi minsi yari mu Rwanda, amagambo aryohereye yari menshi hagati ya Harmonize na Yolo The Queen si ibyo gusa Kandi kuko Harmonize nubundi yifuzaga guhura na Yolo The Queen.

Mu gutaha, Harmonize yavuze ko agomba kuzarongora umukobwa w'umunyarwandakazi Kandi ko vuba aha araza gutangaza uwo umutima we wihebeye bishyira YOLO The Queen mu mahirwe yo kuba umugore wa Harmonize dore imitoma ivuza ubuhuha hagati yabo.

Dabijoux yatawe na Harmonize utarigeze yifuza guhura nawe ubwo yari mu Rwanda.

Yolo The Queen uri kuvugwa mu bahabwa amahirwe menshi yo kuba umugore wa Harmonize barimo babwirana amagambo aryohereye.

Dabijoux yabanje kuvugwa mu rukundo na Harmonize gusa aza gutabwa ubwo Harmonize yiboneraga Yolo The Queen.