Nyuma y'imyaka 5 Taylor Swift yongeye gukora ibitaramo

Nyuma y'imyaka 5 Taylor Swift yongeye gukora ibitaramo

 Mar 19, 2023 - 06:06

Umuririmbyikazi w'Umunyamerika Taylor Swift yagaragarije amarangamutima abakunzi be nyuma y'imyaka adakora ibitaramo.

Tariki ya 17 Werurwe 2023, nibwo Taylor Swift yatangiye gutaramira abakunzi be muri Leta ya Arizona muri USA, aho abafana baguze amatike nk'abagura amasuka.

Muri Leta ya Arizona abafana barenga ibihumbi 80,000 bari bitabiriye igitaramo cya Taylor Swift cyari cyabereye Arizona's State Farm Stadium.

Ku bw'urukundo abafana bamugaragarije, Swift akaba yaragize ati "Ntimwakumva uburyo narimbakumbuye cyane nyuma y'igihe nta kora igitaramo."

Taylor Swift akaba yaherukaga gukora ibitaramo muri 2018, ubwo yasohoraga Alubumu ye ya kane Folklore yegukanye igihembo cya Grammy.

Kuri uyu wa 17 Werurwe, ubwo yari agarutse, yaririmbye amasaha atatu n'iminota 15, aho yaririmbye indirimbo 44 harimo  nizo kuri Alubumu ye ya kane.

Ubwo yari ku rubyiniro, akaba yararirimbye indirimbo zakunzwe cyane zirimo: You Belong With Me, Shake It Off, Miss Americana & The Heartbreak Prince,Cruel SummerReady For It?, Ndetse n'izindi zinyuranye nka “Delicate."

Muri rasange Taylor Alison Swift akaba yaranyuzwe nuko ibitaramo bye yise "Eras tour" byongeye kwishimirwa nyuma y'imyaka bitanu adakora ibitaramo kubera icyorezo cya Covid-19.