Umuhanzi ukomoka muri Uganda Ykee Benda aho ari mu gihugu cya Saudi Arabia, yatangaje abantu nyuma yo gusangiza abantu ifoto ye ari muri iki gihugu Kiri ku mugabane wa Asia avuga ko ashaka guhura na Cristiano Ronaldo.
Uyu muhanzi wo muri Uganda akaba n’umuyobozi wa Mpaka Entertainment Group kuri ubu ari ku mugabane wa Asia mu gihugu cya Arabia Saudite yageze ku wa 8 Gashyantare 2023.
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi b'ibihe byose iyi si yagize ni nyuma y"uko mu minsi yashize yatsinze ibitego bine mu gihugu cya Saudi Arabia.
Ubwo yari ari muri Saudi Arabia, Ykee Benda yanditse kuri Twitter ye ko yifuza guhura na Cristiano Ronaldo bagasangira ndetse avuga ko ari inshuro ya kabiri abimusaba.
“Yanditse agira ati, muraho neza Cristiano, iyi ni inshuro ya kabiri ngerageje kureba uko nahuza nawe, umbabariye wareka tugasangira ibyo kurya bya saa sita cyangwa nijoro, ndaba ndi i Riyadh ejo nimugoroba ndagutegereje munyabigwi.”
Uwitwa Brian yagize ati “Bwira abaterankunga bawe bagushakire uko uhura n’abafite umumaro.”
Andy we yanditse agira ati “Muvandimwe nubona Cristiano akoze (like) kuri ubu butumwa uraba ubaye umuhanzi w’ibihe byose"

Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia akomeje kwitwara neza nyuma y'uko aherutse gutsinda ibitego 4 mu mukino umwe.

Ykee Benda arifiza guhura na Cristiano Ronaldo bagasangira.
Hello @Cristiano This is the second time am trying to reach out bro…..kindly let’s have lunch or dinner . I will be in Rihad tmw afternoon. Waiting on you Legend
