Ibisigisigi bya Met Gala byari bigikomeje kugeza mu mpera z’icyumweru dusoje, nyuma y’ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuwa Mbere.
Umwe mu byamamare byavugishije benshi ni Jennifer Lopez, kubera imyambarire ye.
Jennifer Lopez aherutse kuvugisha besnhi kubera imyambarire ye mu birori bya Met Gala[Getty Images]
Uyu muhanzikazi yagaragaye muri ibi birori atari kumwe na Ben Affleck. Nubwo uyu mugabo we atari ahari, ariko hari icyo avuga ku myambarire y'umugore we, harimo n'iyavugishije benshi mu birori bya Met Gala.
Lopez yavuze urwenya umugabo we akunda gutera ku myambarire ye. Nyuma y'ibi birori, yaragize ati: “Aransetsa rimwe na rimwe, avuga ibintu nka: “Ishati ko ariyo mbona isigaye iri he?” Cyangwa ibindi bintu nk'ibyo. Nange nkamubwira nti:”Oh, uyu mwambaro nta kindi ndi buwurenzeho.”
Jennifer Lopez avuga ko agisha Affleck inama ku bijyanye n'imyambarire ye[Getty Images]
Nyuma JLo yasobanuye ko mu by'ukuri agisha inama Affleck ku myambarire, ariko ngo ntabwo byanze bikunze buri gihe akurikiza ibyo yavuze.
Umubano hagati ya Ben Affleck na Jennifer Lopez urasa nkaho ugenda neza, nubwo hari amakuru ahoraho avuga ku bibazo byabo.