Urugendo rwa Mpore Fashion Design wambika ibyamamare

Urugendo rwa Mpore Fashion Design wambika ibyamamare

 Mar 25, 2023 - 10:38

Ibyo wamenya kuri Mpore Fashion Designer wigaruriye imitima y'ibyamamare ndetse n'abakunda kwambara bakaberwa muri rusange.

Mpore Fashion Designer ni kompanyi imenyereweho kwambika ibyamamare bigezweho haba mu Rwanda no mu mahanga. 

Mpore Fashion Designer ni kompanyi ya Mpore Eric kuri ubu utuye muri America mu mujyi wa Chicago aho mu majyaruguru y'icyo gihugu.

Uretse kuba Mpore Fashion Designer bafite ikicaro I Kigali ari naho bahereye ibikorwa byabo, Mpore Fashion Designer yafunguye ishami rya kabiri muri America mu mujyi wa Chicago ari naho nyiri Mpore Fashion Designer atuye.

Mpore Fashion Designer yambika ibyamamare byinshi mu Rwanda bizwiho kurimba ndetse no kugaragara neza mu mwambaro wa Made in Rwanda. 

Muri ibyo byamamare bambitse, harimo Dj Brianne, Junior Rumaga, Chita Magic, umunyamakuru Sabin wa Isimbi,  umusobanuzi wa film Rocky, umunyamakuru Peacemaker , umucuruzi w'abakinnyi Super Manager n'abandi benshi bambikwa na Mpore Fashion Designer. 

Uretse kandi kuba bambika ibi byamamare, Mpore Fashion Designer ni kompanyi yaje gufasha abanyarwanda gusa neza haba mu birori ndetse no mu bukwe Mpore Fashion Designer nibo babambika.

Mu rwego rwo kunoza ibyo bakora, nyiri Mpore Fashion Designer arimo gufata amasomo yo kunoza akazi ke aho arimo kuyigira muri America hamwe n'inzobere mu mideri ku ruhando mpuzamahanga. 

Uretse kurimbisha abanyarwanda ndetse n'abandi bose bifuza kurimba, Mpore Fashion Designer afite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mu rwego rwo korohereza abakiriya babo ku isi hose, Mpore Fashion Designer babasha kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu bose babyifuza ku isi hose bitarenze ibyumweru bibiri.

Abanyarwanda ba kera bavugaga ko kwambara neza bivuna, ariko uko iterambere riza ni nako ibintu bikomeza kugenda byoroha kuri ubu kubona amakuru niko gusa neza.

Mpore Fashion Designer ifite urubuga rwa Instagram aho ushobora kubona no kumenya amakuru yabo ku gihe mu gihe hari icyo wifuza kubabaza.