Umuyobozi w'ishami rya Radiyo BBC 6 rishinzwe umuziki Samantha Moy, yavuze ko agace ka Salford i Manchester ariko kazakomeza kuberamo iri serukiramuco ibihe byose nyuma y'igihe.
Guhera mu mwaka wa 2014 nibwo iri serukiramuco rya muzika ritegurwa na Radiyo BBC 6 ryagendaga rikorerwa mu bice bitandukanye by'ubwami bw'u Bwongereza.
Uyu mwaka iri serukiramuco rizaba kuva tariki ya 24 kugera 26 Werurwe 2023, muri Victoria Warehouse mu gace ka Trafford aho bande y'i Manchester ariyo azaririmba.
Abazasusurutsa uyu mwaka bazaba harimo; Arlo Parks,Christine, the Queens na Manchester's AMC Gospel Choir. Hazaba hari naba Dj banyuranye nka; Erol Alkan, Don Letts n'abandi.
Abantu benshi bagiye bagaragaza ibyishimo byuko iri serukiramuco rigarutse i Manchester, nka Mayor wa Manchester Andy Burnham yagize ati" hano ubundi niho haberanye naryo."
Ibirori byose bikaba bizaca ku mirongo inyuranye ya Radiyo BBC nka BBC 6 , BBC 4 ndetse yutube ya radiyo.
Amatike azatangira kugurishwa tariki ya 23 Werurwe i saa 10h00, aha ni mbere y'umunsi umwe mbere y'uko iserukiramuco ritangira.
Iri serukiramuco ryatangiriye i Manchester mu mwaka 2014 kandi kuva icyo gihe ryabereye i Bristol, Cardiff, Glasgow, Liverpool, London ndetse na Newcastle-on-Tyne.
