Umukinnyi wa firime ukomoka muri Canada, yapfuye nyuma yo kubagwa inshuro 12 kugira ngo ase nk’umwe mu bagize itsinda rya BTS, Jimin, nyuma bikaza kugenda nabi.
Bivugwa ko uyu musore witwa Saint Von Colucci, yakoresheje amadolari 220,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 220 z'amanyarwanda, muri izo nshuro 12, kugira ngo ase neza neza n’uyu muhanzi wo muri South Korea.
Von Colucci yari amaze kwibagisha inshuro 12[Getty Images]
Bivugwa ko uyu mukinnyi wa firime w’imyaka 22, yapfiriye mu bitaro byo muri South Korea, mu gitondo cyo ku Cyumweru nyuma y’ingaruka zatewe no kubagwa yari aherutse gukorerwa mu mezi make bishize.
Umuvugizi we yamenyesheje MailOnline ko Von Colucci yabazwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu kugira ngo akurwemo inyuma bari bamushyize mu rwasaya mu Gushyingo gushize, mu rwego rwo kumuhindura.
Uyu muhanzi Jimin wo muri BTS ni we Von Colucci yashakaga gusa nawe[Getty Images]
Eric Blake yagize ati: “Birababaje cyane kandi ni amahirwe make.”
Yakomeje agira ati:” Ntabwo yari yishimiye isura ye. Yari afite urwasaya runini cyane n’akananwa, kandi ntabwo yakundaga imiterere yabyo kuko yatekerezaga ko ari bigari cyane, mu gihe we yashakaga ibifite ishusho ya V, nk'ibyo Abanyaziya benshi bagira. Ntabwo yari yishimiye mu maso he. Byaramugoye cyane kubona akazi muri South Korea kandi yumvaga ashyirwa mu kato kubera isura ye y’abazungu.
Uyu mugabo yakomeje asobanura ibagwa ryose uyu mukinnyi ukiri muto yari yarakorewe, harimo: kubaga urwasaya, guhindura isura, mu mazuru, kuzamura ijisho, guhindura ingohe, no kugabanya iminwa, n'ibindi bikorwa bimwe na bimwe byoroheje byakozwe.
Von Colucci baherukaga kumugorora akananwa kuko yashakaga ko kamera nk'inyuguti ya V[Getty Images]
Yavuze kandi ko Von Colucci yari azi uburyo kubagwa urwasaya bishobora guteza akaga, ariko akomeza avuga ko agishaka kubikora.
Eric yatangaje ko uyu musore ukomoka muri Canada, yari muri South Korea, gufata amashusho ya firime yitwa Pretty Lies, yasoje amashusho yayo mu Kuboza.
Bivugwa ko Von Colucci yaje muri South Korea mu 2019, kuko yifuzaga kwinjira mu muziki.
