Cyusa yishumbushije umugore wananiranywe n'umugabo

Cyusa yishumbushije umugore wananiranywe n'umugabo

 Feb 14, 2023 - 05:06

Nyuma y'igihe atandukanye na Jeanine Noach nyirasenge wa Naomie, Cyusa aravugwa mu rukundo n'uwari umugore wa Makenzie.

 Cyusa aravugwa mu rukundo na Usanase Nadjima wahoze ari umugore wa Karim Nizigiyimana Makenzi wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba. 

Kuri uyu wa kabiri umunsi bizihirizaho abakundana, Cyusa araza gukorera igitaramo mu karere ka Huye aho aza kuba ari kumwe n'uyu mukunzi we nubwo yavuze ko ataza kumwerekana mu buryo bwihariye, ariko baraza kuba bari kumwe.

Usanase we aherutse gutandukana na Nizigiyimana Karim Makenzi kuri ubu ukina mu ikipe ya Gasogi United bari barakoze ubukwe mu 2018 batandukana bafitanye umwana umwe.

Usanase kandi yavuzwe mu rukundo na Big Fizzo wo mu Burundi ndetse banaserukana ku itapi itukura mu gitaramo cya Rwanda Burundi Night cyabereye i Kampala muri uwo mwaka.

Usanase na Big Fizzo mu gitaramo cya Rwanda Burundi night cyabereye Kampala.

Usanase na Makenzi batandukanye bafitanye umwana umwe wenyine.

Usanase ubu ari mu rukundo na Cyusa nyuma y'uko atandukanye na Jeannine Noach.