Urubanza rwa Titi rwasubitswe ku nshuro ya gatatu

Urubanza rwa Titi rwasubitswe ku nshuro ya gatatu

 Feb 22, 2023 - 14:00

Urubanza rw'umubyinnyi Titi Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu ku mpamvu zivuye ku munyamategeko we.

Ishimwe Thierry uzwi ku izina rya Titi Brown ari mu maboko y'ubugenzacyaha aho akekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umwana utari wuzuza imyaka y'ubukure.

Impanvu uru rubanza rwasubitswe ni uko Me Mbonyimpa Elias atabashije kubonana n'umukiriya we bityo akaba yasabye ko uru rubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ameze neza yarabonanye n'umukiriya we.

Nyuma y'uko urubanza rwa Titi Brown rusubitswe ku wa 30 Ugushyingo 2022 rwari rwashyizwe ku wa 08 Gashyantare 2023 ariko ntirwabaye kubera ko umucamanza yagize impamvu z'amasomo ntiyabasha kuboneka.

Icyo gihe rwimuriwe ku wa 22 gashyantare ariko ntabwo rwabashije kuba kubera impanvu zaturutse ku mwunganizi mu iby'amategeko Maitre Mbonyimpa Elias.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko ahita ajuririra uwo myanzuro kugeza magingo aya akaba atari yahamwa n'icyaha cyangwa se ngo abe umwere.

Titi Brown ashinjwa kuba yarasambanyije umwana utari wuzuza imyaka y'ubukure akamushuka akava ku ishuri abeshya ko agiye kwa nyirarume ariko agahita ajya kwa Titi Brown mu karere ka Kicukiro ndetse bakanaryamana.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)