Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ibitekerezo byibasira umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid ndetse n’ikipe ye bari bateguye igitaramo muri Accra Sports stadium yo mu gihugu cya Ghana.

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Rwiyemezamirimo w'umunyarwanda Lee Ndayisaba wahoze areberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie.
Ibi bibazo byose byatewe n’uko abafana bicaye muri stade amasaha agera kuri 12 bagategereza Wizkid wari umuhanzi mukuru muri iryo joro bagaheba. Nyuma yo gutegereza Wizkid ariko ntibamuce iryera, hari amashusho yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter agaragaza abafana bataha, biciraguraho bavuga ko uyu muhanzi abatengushye.

Aya mashusho yagaragaza abantu bataha ahagana saa 4:00 AM basa n’abamaze guheba Wizkid.

Abafana bategereje Wizkid baraheba.
Kugeza ubu ntabwo ikipe ngari ifasha Wizkid irabivugaho cyangwa se ngo Lee Ndayisaba yisegure ku bantu cyane ko ariwe wari wateguye iki gitaramo.
Ibitutsi byahise bitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu muhanzi yagakorerwa nk’ibyo mugenzi we Kizz Daniel yakorewe muri Tanzania agafungwa nyuma yo kubura ku rubyiniro n’ubwo hari bake barimo kuvuga ko uyu muhanzi adasanganywe izi ngeso.

Wizkid arimo gusabirwa gufungwa nyuma yo gutenguha abanye Ghana.


Ikipe yateguye iki gitaramo irasabirwa kubiryozwa.

Wizkid utari usanganwe ingeso zo kudatenguhana, yaraye aburiwe irengero muri Ghana.
