Umuhanzi Edrisah Musuuza [Eddy Kenzo] ukomoka mu gihugu cya Uganda yakiriwe n'imbaga y'abantu benshi cyane bari baje kumwakira bishimira ko yabashije kugera mu bahatanira ibihembo bya Grammy nubwo atigeze ayitwara.
Mu kugera ku kibuga cy'indege, yabamurikiye umudari wa zahabu yahawe nk'umuntu wahataniye ibi bihembo bya Grammy bifatwa nk'ibya mbere bikomeye ku isi.
Kuva ku kibuga cy'indege cya Entebe, abantu benshi bari bazanye ibyapa birimo ifoto n'amazina ye, babanje kuzenguruka berekena uwo mudari akuye muri America agaca agahigo muri Uganda.
indirimbo ‘Gimme Love’ yahuriyemo na Matty B ukorera umuziki we muri Amerika
Eddy Kenzo yari ahataniye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’ abifashijwemo indirimbo ‘Gimme Love’ yahuriyemo na Matty B ukorera umuziki we muri Amerika, cyatwawe n’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo barimo Nomcebo Zikode , Wouter Kellerman, na Zakes Bantwini bahuriye mu ndirimbo bise ‘Bayethe’

Abantu bari benshi bagenda bazenguruka imihanda baririmba bishimiye Eddy Kenzo.

Zimwe mu modoka zari ziherekeje Eddy Kenzo zari zanditseho amazina ye mu kimbo cyo kuba handitseho ibiranga imodoka (plaque)

Eddy Kenzo yigaruriye imihanda yo muri Uganda

Eddy Kenzo yagendaga yerekana umudari akuye muri America mu bihembo bya Grammy.



