Grammy Awards ni urukurikirane rw'ibihembo muri muzika ku bantu bitwaye neza,bikaba bitangwa buri mwaka muri Amerika.
Ibi bihembo bikaba bitangwa na National Academy of Recording Arts & Science (NARAS) bakaba bakunze kuyita Recording Academy.
Abatsindira ibihembo bakaba batoranywa mu byiciro birenga 25, bikubiyemo injyana nka pop, rock, rap, R&B, country music, reggae, classique, gospel, na jazz.
Hatangwa kandi n'ibindi bihembo binyuranye harimo nk'iby'umuntu wahize abandi mu gutunganya umuziki neza ( producer).
Muri rusange ibihembo bine nibyo biba bihagarariye iri rushanwa, aribyo: Umuhanzi witwaye neza mu mwaka, Alubumu nziza, indirimbo y'umwaka ndetse n'umuhanzi mushya witwaye neza.
Ibihembo bya Grammy byatanzwe bwa mbere na NARAS i Los Angeles mu mwaka w' 1959, icyo gihe hatanzwe ibihembo 28. Abatsinze barimo Ella Fitzgerald, Frank Sinatra, na Kingston Trio.
Ibihembo byagiye byiyongera bigera ku bihembo 109 kubera ijyana ya Rock yinjiyemo mu mwaka 1980 ndetse na Rap mu mwaka 1989.
Mu mwaka wa 2011, NARAS yavuguruye cyane gahunda y’ibyiciro bya Grammy kandi igabanya ibihembo byose kuva ku bihembo 109 bigera kuri 78.
Mu myaka yakurikiye,bakomeje kugenda bahindagura umubare w'ibihembo kugeza mu mwaka 2017 bemeje ibihembo 84.
Dore urutonde rw'Abahanzi bamaze kwegukana Grammy awards nyinshi kuruta abandi:
1 Beyoncé 32
2 Georg Solti 31
3 Quincy Jones 28
4 -Alison Krauss
- Chick Corea 27
5 Pierre Boulez 26
7 -Vladimir Horowitz
-Stevie Wonder. 25
-John Williams
10 -Jay-Z 24
-Kanye West
12 -Vince Gill 22
-U2
14 David Frost 21
15 -Pat Metheny
- Al Schmitt
-Bruce Springsteen 20
- Henry Mancini
Muri rusange uyu mwaka Beyonce niwe watwaye Grammy awards,byatumye yanikira n'abandi mu gutwara ibihembo byinshi.
https://thechoicelive.com/grammy-awards-beyonce-agiye-grammy-awards-akarima-ke
https://thechoicelive.com/grammy-awards-imyambarire-idasanzwe-ibyamamare-byambaye
