Umuhanzi Hamis Mwinjuma uzwi ku mazina nka Mwana FA wavukiye mu gace ka Muheza kuri ubu akaba afite abana babiri, yagizwe Minisitiri wungirije w’Umuco, Ubuhanzi na Siporo aho yari asimbuye Pauline Philipo Gekul wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo Dume Suruali’ ,’Bado Nipo Nipo’, ’Asanteni kwa Kuja yari asanzwe nubundi ari muri politiki aho ahagarariye agace avukamo ka Muheza mu nteko nshinga mategeko.
Abahanzi benshi batandukanye muri Tanzania barimo Diamond Platnumz, Rosa Ree, Nandy, bafashe iya mbere bamwifuriza inshingano nziza atangiye ndetse bamwifuriza ishya n'ihirwe mu kazi ke gashya.
Mwana FA asanzwe abarizwa mu ishyaka rya Chama cha mapinduzi muri Tanzania ndetse akaba yaratwaye ibihembo bitandukanye mu muziki harimo icya Kilimanjaro music awards.
