RSAU: Hari uwahawe miliyoni ebyiri n’utaragejeje ku biceri 15 Frws

RSAU: Hari uwahawe miliyoni ebyiri n’utaragejeje ku biceri 15 Frws

 Nov 18, 2022 - 09:31

Sosiyete nyarwanda y’abahanzi izwi mu rurimi rw’icyongereza “Rwandan Society of Authors” yahaye abahanzi ayo bakusanyije mu bakoresha ibihangano byabo. Barimo uwumvwa cyane kandi ntaririmba wahawe amafaranga y’u Rwanda asaga 2,469,784. Ni abahanzi 300 barimo abo mu Rwanda 124 n'abanyamahanga 214.

Mu gikorwa cyaduhurije hamwe mu ijoro ryakeye ku Itariki 17 Ugushyingo 2022 hariya mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge muri imwe muri hotel nshya  itamenyerewe mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro hari abayobozi ba RSAU, uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), MTN n’abandi bafatanyabikorwa b’iyi sosiyete.

Umuhanzi witwa Hakizimana Cyprien usoma amagambo yanditse y’ijambo ry’Imana akaba akunzwe kwifashishwa mu bahamagara kuri telefoni ngendanwa zikoresha ifatabuguzi rya MTN (Mtn caller tunes) niwe uza ku isonga. Yahawe rero miliyoni 2,469,784. Nubwo uyu atazwi mu bahanzi bamwe bakunzwe mu baririmba ariko ibyo akora birakunzwe kuva mu cyaro kuri ba bacyeru uhamagara ukumva ya magambo y’ihumure.

 

Hari abakora indirimbo ariko zikaba zitumvwa cyane ku buryo byabaha agatabutse

Igikorwa nyirizina kirangiye negereye bwana Turinama Jean De Dieu umuyobozi (CEO) wa RSAU mubaza niba hari uwakusanyirijwe make cyane. Ati:”Hari n’uwo twasanze afite ibiceri 13 Frws”. Birumvikanako uyu muhanzi nubwo nirinze kumubaza amazina ye ariko hari n’abafite ibihangano bidashobora gucuruzwa n’igiceri kimwe (ifaranga rimwe).

 

RSAU ifite imbogamizi

Iyo wumvise uburyo Epa Binamungu ,Perezida w'Inama y'ubuyobozi muri RSAU asanzwe ari umunyabugeni agaragaza inzitizi zirimo ibigo by’ubucuruzi byiha gukoresha ibihangano by’abahanzi nyarwanda ariko bikaba bidashaka gutanga ayo  bacuruza uhita wumvako hakiri urugendo rujyanye n’imyumvire ndetse n’uburyo inzego bireba zakabaye zifatikanya mu gushyira mu bikorwa amategeko agenga ibihangano mu by’ubwenge (Intellectual propert law enforcement).

 

Hari ibitangazamakuru bidakozwa gutanga amafaranga y’ibihangano bikoreshwa

 

Mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 30 na televiziyo zirenga 15 ariko kugeza ubu Kiss fm na radiyo Isangano nizo zonyine zitanga amafaranga y’ibihangano muri RSAU. Kuri iyi ngingo hari imbogamizi kuko ba nyiri ibitangazamakuru bavugako bafasha abahanzi mu kubamenyekanisha nubwo ntawamenya igihe umuhanzi aba yifuza kumenyakana n’igihe ubwo bufasha burangirira ku buryo ibihangano bye bikinwa bikamwinjiriza.

 

Sosiyete zo mu karere u Rwanda ruherereyemo ziracyabitse amafaranga y’abahanzi nyarwanda

 

Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi babitse amafaranga akusanywa y’abahanzi nyarwanda ariko kugirango bayatange nuko na RSAU ibanza gutanga ayo ikusanya ku bihangano by’abahanzi bo muri biriya bihugu.

Kugeza ubu RSAU iri hafi kwakira amafaranga yakusanyijwe na sosiyete ibifite mu nshingano yo muri South Africa, Australia n’ahandi baracyari mu biganiro.

 

Abahanzi ntibazi umumaro wo kujya muri RSAU

Kugeza ubu abahanzi 64 nibo biyandikishije muri iyi sosiyete. Benshi mu bahanzi nyarwanda ntibazi itegeko rirengera ibihangano byabo ndetse ntibanashaka kumenya agaciro ka RSAU nubwo yashyizweho mu 2010. Ni itegeko no 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009. Miliyoni 22 zasaranganyijwe abahanzi 334. Barimo abahanzi nyarwanda n’ab’I mahanga.

 

Mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’ubuhanzi nka Tanzania, Ubwongereza, Amerika, Australia na South Africa gukusanya amafaranga y’ibihangano niyo yagobotse abahanzi mu bihe bya guma mu rugo mu gihe hano mu Rwanda abahanzi batifite yewe badafite n’inshuti zo muri Diaspora bagobotswe na Kawunga yatangwaga ku tugari.

 

RSAU ivugako buri gitangazamakuru, ibigo by’ubucuruzi biramutse bifashe iya mbere mu gutanga amafaranga bacuruza ibihangano by’abahanzi nibura buri mezi atatu hajya hatangwa miliyoni 200. Amafaranga y'abanyamahanga ashyikirizwa sosiyete zibashinzwe bakayaba aho zitari akaguma mu kigega cya RSAU.

RSAU ikorana ite n'imiryango mpuzamahanga

RSAU ifitanye amasezerano y'imikoranire hagati y'ayo n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurengera Umutungo bwite mu by'ubwenge WIPO. Bityo WIPO ikaba yarahaye RSAU software yifashishwa mu gusaranganya amafaranga no kwandika abahanzi. Ni muri urwo rwego Jean de Dieu TURINIMANA, umuyobozi wa RSAU (CEO) yagaragarije abari bitabiriye uwo muhango uko iyo porogaramu ya mudasobwa ikora abahanzi bagasobanukirwa imikorere ya RSAU.