Drake arifuza ko abahanzi babaho nk’abakinnyi

Drake arifuza ko abahanzi babaho nk’abakinnyi

 Feb 3, 2023 - 13:21

Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Canada yavuze ko abahanzi bakwiriye kujya bitabwaho nk’uko abakinnyi b’imikino itandukanye bigenda.

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake yatangaje ko abahanzi bakwiriye kujya bahabwa agahimbazamushyi nk’uko abakinnyi b’imikino itandukanye baduhabwa.

Ni ubutumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma yo guca agahigo ku kuba umuhanzi wa mbere ku Isi wumvishwe na miliyari 75 kuri Spotify.

Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi baramutse bahawe agahimbazamushyi byatera imbaraga abahanzi bakizamuka, bagakunda umuziki kurushaho.

Yagize ati “Twakabaye tubona uduhimbazamushyi nk’abakinnyi kugirango bitere imbaraga abakiri bato, bakomeze gukora udushya no guhangana. Rero isanzure ku nyoherereza sheki nkiya Lebrone [umukinnyi wa basketball], mfite isahani ihagije yo kuriraho”.

Drake ni umwe mu bahanzi bahagaze neza by’umwihariko ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify aho amaze kumvwa na miliyari 75 z’abantu.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)