Davido yanikiriye bagenzi be mu gukorera agatubutse

Davido yanikiriye bagenzi be mu gukorera agatubutse

 Oct 6, 2022 - 10:52

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yaciye agahigo ko gukorana na sosiyete z'ubucuruzi 11 mu mwaka umwe, ibintu bidasanzwe muri Africa.

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye ku Izina rya Davido mu muziki w’Isi by’umwihariko muri Africa cyane ko akomoka muri Nigeria, uyu muhanzi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere muri Africa usinyiye ibiraka [contracts] byinshi mu mwaka umwe aho muri uyu mwaka wa 2022 akorana na kompanyi 11.

Uyu muhanzi mu gihe cy’umwaka umwe akoranye na kompanyi 11 zikomeye ku Isi ndetse afite n’izindi enye yamaze kumvikana nazo ko agiye kuzamamaza.

Uyu muhanzi akurikirwa cyane kurusha abandi bahanzi bo muri Africa by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram, kuri ubu yamamariza “Puma, Martell, Pepsi, 1xbet, Infinix, Wema bank, Munct iT, Viva plus, Travelbeta, Bitsika na Penneka.

Uyu muhanzi kandi yamaze kugirana amasezerano y’ibanze n’ibindi bigo 4 byiyongera kuri 11 akorana nabyo kuburyo agiye kuba umuhanzi wa mbere muri Africa ukoranye na kompanyi 15 igihe kimwe.


Ibigo 4 Davido yamaze kumvikana nabyo ni MTN, Close up, Guinness na AXE Body Spray. Ibi byose hamwe bigiye guhita biba ibigo 15 Davido azaba akorana nabyo. Ibintu bigiye kuba ku nshuro ya mbere kuri uyu mugabane imbere y'ibihangange muri Africa nka Wizkid, Burna Boy n'abandi barimo kwegukana ibihembo umunsi ku munsi.

Uyu muhanzi kandi amaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ku Cyumweru cyashize yagiye gusenga nyuma y’imyaka itatu atahakandagira.

Umuhanzi Davido kandi asanzwe ari mu bafite agatubutse mu bahanzi bo muri Afurika dore ko abarirwa muri $50 million nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes.

Uyu muhanzi afatwa nk’umwe mu bayoboye umuziki wa Afurika. Yakunzwe mu ndirimbo nka “If’ “Fia’ “Fall” n’izindi zatumye atangira gufatwa nk’umwami w’umuzuki wa Africa mu njyana ya Afro Beat.

Davido niwe muhanzi wo muri Afurika ukurikirwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa na miliyoni zisaga 25.