Umuraperi akaba n'umutekenisiye Hakizimana Amani uzwi ku izina rya Ama G The Black yamaze kwemeza abahanzi babiri barimo Mevis na Real Roddy nk'abahanzi bashya agiye kujya afasha.
Hakizimana yatangaje ko yifuza gutanga umusanzu we mu muziki nyarwanda ku buryo uretse kuzibukwa nk'umuhanzi ukomeye, ahubwo azajya afatwa nk'umwe wagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda.
Ati ‘‘Nk’umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi nashatse gutanga umusanzu mu gufasha abahanzi, kuko nzi imvune bagira mu rugendo rw’umuziki.’’
Amag The Black kandi yakomoje ku bahanzi yasinyishije ko ari abanyempano ndetse ababonamo abahanzi bakomeye cyane ejo hazaza.
Amag The Black nubwo ari umuhanzi, ntabwo kwamamara kwe agupfusha ubusa dore ko nta kazi atakora aho ubu yamaze no kwinjira mu buhanzi bw'imideri akaba akunze no kugira ukuri kwinshi mu mivugire ye.
Iyi studio Ama G The Black yayujuje ku Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, iri kumwe n’aho abadozi be bahangira imideri ikorerwa mu Rwanda.
Amag The Black yiyongereye ku bandi bahanzi bafite inzu zitunganyirizwamo imiziki nka Riderman.

Studio ya Amag The Black yujuje mu karere ka nyarugenge.

Abahanzi babiri Amag The Black yasinyishije.
