Rihanna na Jay-Z bayoboye abafite agatubutse, naho Kanye West yifashe mapfubyi

Rihanna na Jay-Z bayoboye abafite agatubutse, naho Kanye West yifashe mapfubyi

 Apr 6, 2023 - 04:04

Ku rutonde rwa Forbes magazine rw'abaherwe mu isi, abarimo Rihanna, Jay-Z, Kim Kardashian bayoboye abandi mu byamamare, mu gihe Kanye West atari kugaragara kuri uru rutonde.

Urutonde rukorwa na Forbes Magazine rugaragaza abantu bafite amafaranga menshi kuruta abandi mu isi, muri uyu mwaka wa 2023 rwongeye gusohoka.

Abanyamuziki bagaragaye kuri uru rutonde mu myanya y'imbere hakaba harimo Rihanna na miliyari 1.4 z'amadorari avuye kuri miliyari 1.7 mu mwaka wa 2022.

Rihanna akaba amafaranga ye menshi ayakura mu bucuruzi bw'imikufi ihenze n'indi mirimbo aho afatanya n'Umufaransa Bernard Arnault.

Kim Kardashian, Rihanna na Jay-Z bayoboye ibyamamare bitunze agatubutse ku rutonde rwa Forbes Magazine 2023, naho Kanye West ari guhogoza

Ninako kandi Kim Kardashian nawe ari kuri uru rutonde na miliyari 1.2 z'amadorari avuye kuri miliyari 1.9 mu mwaka wa 2022.

Uyu munyamideri amafaranga ye akaba ayakura mu nzu ye ya Skims icuruza imyenda, aho ibarirwa agaciro ka miliyari 3.2 z'amadorari.

Umuraperi Jay-Z ari we muhanzi wenyine amafaranga ye muri uyu mwaka yiyongere akaba miliyari 2.5 z'amadorari avuye kuri miliyari 1.2 z'amadorari.

Kanye West yifashe mapfubyi

Umuraperi Kanye West nawe akaba yarahoze kuri uru rutonde rw'abaherwe mu isi ndetse akaba yari no mu bahanzi bafite agatubutse kuruta abandi, ariko kuri ubu nta wamuca iryera kuri uru rutonde.

West akaba yaravuye kuri uru rutonde nyuma y'uko Adidas ihagaritse amasezerano yagiranaga nawe yo kubamamariza.

Adidas yahagaritse amasezerano nyuma y'uko West yihaye gushotora Abayahudi ku mbuga nkoranyambaga.

Kanye West ntagaragara ku rutonde rw'abaherwe mu isi 

Muri rusange, Kanye West akaba yarashotoye Abayahudi apfobya Jenocide yabakorewe bituma bamuhagurukira bimugusha mu bukene kuko abo yari yarasinyanye amasezerano nabo bahise bayahagarika.

Nta kabuza Kanye West nyuma y'uko atandukanye n'umugore we Kim Kardashian uri no kugaragara kuri uru rutonde ntibikomeje kumugendekera neza nubwo afite undi mugore.