Burna Boy yahishuye ko yasabye AKA gutunga imbunda yo kwirinda

Burna Boy yahishuye ko yasabye AKA gutunga imbunda yo kwirinda

 Feb 17, 2023 - 12:15

Umuhanzi Burna Boy yashenguwe n’urupfu rwa mugenzi we AKA anahishura ko yigeze kumusaba gutunga imbunda ariko akamunanira.

Umunya Nigeria Burna Boy uri mu bahanzi bahagaze neza muri Africa, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umuraperi Kiernan Jarryd Forbes [AKA] uherutse kwitaba Imana.

Mu butumwa bwuzuye ikiniga, ishavu n’agahinda, yagaragaje ko yatakaje umuvandimwe.

Burna Boy yavuze ko yumvishe iby’urupfu rw’uyu muhanzi akabona n’amashusho kuri restaurant [aho yarasiwe] bimumaramo imbaraga ndetse ko byamwibukije byinshi banyuzemo.

Uyu muhanzi mu gahinda kenshi, yavuze ko yigeze kumusaba ko yatunga imbunda ariko AKA akamubwira ko ari ubunyamanswa.

Burna Boy ati “Numvishe nanabonye iby’iraswa byawe, binca intege.

Byanyibukije umunsi wabonaga imbunda yanjye, urambwira ngo ni ubunyamanswa, naragusubije nti wakabaye ufite iyawe nawe”

Uyu muhanzi yavuze ko yagerageje kuburira AKA ariko aza kumunaniza.

Aba bahanzi bari barakoranye indirimbo zisaga eshatu zirimo “Special moment” bakoranye na Sarkodie, “Baddest, all eyes on Me” n’zindi.

AKA yarashwe ku wa 10 Gashyantare 2023.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)