Albina Sydney yemeye ko akundana n’abakobwa bagenzi be

Albina Sydney yemeye ko akundana n’abakobwa bagenzi be

 Oct 12, 2022 - 10:05

Umushyushyarugamba akaba n’umunyanakuru Albina Sydney uri mu bavugwaga ko akundana n’abakobwa bagenzi be, yabihamije ndetse avuga ko abyishimiye.

Umushyushyarugamba Sydney Albina wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda yaciye amazimwe ku byavugagwa ko ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina (LGBTQ).

Uyu mwari usanzwe uyobora ibitaramo by’abahanzi nyarwanda muri Canada dore ko ari naho asigaye atuye, aganira na Shene ya Froka Tv yemeje ko ari umwe mu bagize LGBTQ [abaryamana bahuje ibitsina] ndetse ko afite umukobwa mugenzi we bari mu rukundo aboneraho kwihaniza abavuga ko ari abatinganyi.

Ati “Ngewe ku giti cyanjye nka Albina, mfite umukobwa dukundana birimo ko ntajya mvuga ko dutingana ahubwo turakundana”.

Albina wigeze kuba umutoza w’aberekanamideri, akaba yarahoze ari umunyamakuru wa Flash tv, ndetse akaba yarabaye umukobwa wakunzwe n’abanyarwanda [Miss Popularity] muri Miss Elegancy Rwanda 2016, yemeje ibi nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka ibyaketswe ko ari impuha zavugaga ko ashobora kuba ari umwe mu bagize LGBTQ.

Umunyamakuru wa The Choice Live yarasanzwe afite amakuru ko Albina akundana n’umukobwa witwa Tesha Shallon.

Albina yemeje ko akundana n’abakobwa bagenzi be.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Tesha Shallon umukunzi wa Albina Sydney