Umwuzukuru wa Bob Marley  yitabye Imana

Umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana

 Dec 28, 2022 - 09:21

Umuhanzi Joseph ’Jo’ Mersa Marley, umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana ku imyaka 31 y’amavuko.

Uyu muhanzi ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 n’ibwo umuhanzi Joseph ’Jo’ Mersa Marley,, umuhungu wa Stephen Marley akaba umwuzukuru wa Bob Marley yasanzwe mu modoka yapfuye ariko hayoberana icyamwishe.


Gusa uyu musore yari asanzwe arwaye indwara ya Asima bikekwa ko yaba ariyo yamuhitanye ndetse kugeza ubu umuryango we ntacyo uravuga kuri uru rupfu.

icyakora Minisitiri w’intebe wa Jamaica, Andrew Holness yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi, avuga ko ari igihombo gikomeye ku gihugu cya Jamaica cyane ko apfuye akiri muto.

yagize ati “ Agiye akiri muto , gupfa ku myaka 31 ni igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica no ku bisekuru bizaza.”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango we ati “Nihanganishije inshuti za Joseph , umuryango we, n’abanyamuziki ba Reggae n’abandi bose bakunze uyu muhanzi.”

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Jo Mersa yari umwe mu bana 11 ba Stephen Marley, umuhungu wa Bob Marley, yakuriye muri America muri Miami ari naho yigiye ibijyanye no gutunganya amajwi muri Miami Dade College. Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye umuryango we uratangaza kuri uru rupfu rw’uyu muhanzi wakuriye muri sosiyete ifasha abahanzi ya Tuff Gong.

Joseph ’Jo’ Mersa Marley yitabye Imana ku myaka 31.