King Kivumbi yasabye abahanzi nyarwanda kwibanda ku njyana gakondo

King Kivumbi yasabye abahanzi nyarwanda kwibanda ku njyana gakondo

 Jun 4, 2026 - 15:41

Umuhanzi King Kivumbi uri mu bagezweho muri iki gihe, yasabye bagenzi be bakora umuziki mu Rwanda kurushaho kwibanda ku njyana gakondo ndetse no gukora injyana zitandukanye, aho gukomeza gukora umuziki usa.

Ubwo yari mukiganiro na Televiziyo Rwanda, Kivumbi yavuze ko kimwe mu byafasha umuziki nyarwanda kurushaho gutera imbere ari uko abahanzi bakwagura uburyo bakoramo ibihangano byabo, bakirinda kwibanda ku njyana imwe gusa ariko kandi bakibanda  mu gukora kunjya gakondo.

 Nubwo hari abagaragaza ko umuziki nyarwanda usa cyane, King Kivumbi asanga igisubizo ari uko buri muhanzi yagerageza gukora injyana nyinshi zitandukanye.

Yagize ati: “Navuga ko abahanzi nyarwanda tugomba kwikuramo imyumvire yo kugira ngo tugume ku njyana imwe. Njye nashishikariza buri Munyarwanda ukora umuziki kwaguka agakora injyana zitandukanye, kugira ngo batazadushyira mu gatebo k’abandi bo mu bindi bihugu bavuga ko bafite injyana zabo bwite. Twebwe tugerageze gukora injyana nyinshi zitandukanye cyane cyane twibanda ku njyana gakondo.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko abahanzi badakwiye kwifungirana mu buryo bumwe bwo gukora umuziki, ahubwo bakwiriye kugerageza uburyo butandukanye bwo gukora imiziki yabo.

King Kivumbi  agarutse kuri ibi,nyuma y’uko muri iki gihe hari indirimbo nyinshi ziri kujya hanze  zishingiye ku njyana gakondo, ndetse zikaba ziri kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki,bitandukanye n’ibihe byashize aho bamwe mu bakurikirana umuziki nyarwanda bavugaga ko indirimbo nyinshi z’abahanzinyarwanda zabaga ziri munjyana zisa, zigatandukanywa gusa n’amagambo akoreshwamo.

Nubwo bimeze bityo ariko,umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere no kugenda urushaho kumvikana ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki haba muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga, ibintu bigaragaza ko ufite amahirwe yo gukomeza kwaguka no kugera kure kurushaho haba munjyana zisanzwe ndetse no munjyana gakondo.

NIYOMUKIZA Gratien