Byose byatangiye ubwo Umuhanzikazi Chloe Elizabeth Bailey wamenyekanye nka Chlöe atangaje ko yakoranye indirimbo na Chris Brown.
Chlöe yavuze ko indirimbo ye na Brown yitwa 'how does it feel.' Nyuma yo gutangaza iby'iyi ndirimbo abafana bahise bamunenga, bavuga ko atarakwiye gukorana indirimbo n'umuntu utubaha igitsinagore.
Ubwo amafoto yo kwamamaza iyo ndirimbo yasohokaga, byazamuye imbamutima za benshi bavuga ko batiyumvisha uburyo hari umugore wakongera gukorana indirimbo na Chris brown.
Amafoto yo kwamamaza indirimbo 'how does it feel' ya Chris Brown na Chloe yavugishije benshi
Nyamara nubwo benshi banenze uyu muhanzikazi kuba yarakoranye indirimbo na Chris, bamwe bavuze ko nta mpamvu yo guheranwa n'amateka, kuko ibyo yabikoze kera.
Mu mwaka wa 2009 ubwo Chris Brown yari afite imyaka 19 yakubise bikomeye umukunzi we Rihanna binamugeza muri gereza.
Ubwo Brown yakubitaga Rihanna, yarafunzwe avamo atanze ibihumbi 50,000 by'amadorari. Nkaho ibyo bidahagije kandi muri 2017 yongeye gukubita nanone uwo bakundanaga.
Magingo aya ntacyo Umuhanzikazi Chloe yari yatangaza kuri ibi ari kunengwa.
Icyakora Chris Brown we yavuze ko nta mpamvu abantu bakomeza kureba ku makosa yakoze afite imyaka 17 ndetse akaba yakoresheje imvugo zikomeye asubiza abamunenga.