Umuhanzikazi Rema Namakula agiye gukora ubukwe

Umuhanzikazi Rema Namakula agiye gukora ubukwe

 May 15, 2023 - 06:56

Umuririmbyikazi wo muri Uganda Rema Namakula agiye gukora ubukwe na Dr. Hamza Ssebunya.

Dr. Ssebunya ubwo yagiraga icyo atangaza ku bukwe bwe na Rema Namakula, yavuze ko bakoze ibirori byo kwiyerekana muryango gusa ko ibirori by'ubukwe bitigeze bikorwa.

Ati: "Twakoze ibirori byo kwimenyekanisha mu muryango gusa. Ibirori by'ubukwe bigomba gukorwa mu gihe gito. Muzumva itariki y'ubukwe vuba kandi dukomeje gusaba Imana ngo iduhe ubuzima bwiza."

Rema na Hamza bagiye gukora ubukwe

Umuhanzikazi Rehema Namakula uzwi ku izina rya Rema, yerekanye Dr. Hamza Ssebunya mu muryango we mu Gushyingo 2019 mu birori byabereye i Nabbingo muri Masaka ho muri Uganda.

Umuherwe Godfrey Kirumira wari uyoboye imihango yo kuberekana mu muryango, akaba yari yavuze ko bari gutegura ubukwe.

Hagati aho, kandi Kirumira akaba yaratangaje ko Rema Namakula ashobora kuba atwite kuko yari aherutse kumubona ari kuruka cyane.

Ati: "Umukobwa wanjye Rema araruka cyane muri iyi minsi. Ashobora kubona undi mwana vuba."

Kirumira yatangaje ko Rema ashobora kuba atwite 

Nubwo uyu Godfrey Kirumira wari umusangiza w'amagambo yatangaje ibi, yaba Rema cyangwa Dr. Ssebunya, nta kintu batangaje ku bijyanye no gutwita yari yavuze.

Gusa na none mu kiganiro n'Abanyamakuru Rema aheruka gukora, yavuze ko yiteguye kubyara abana benshi nk'uko Imana ishaka.

Umuhanzikazi Rema Namakula na Dr. Ssebunya bakaba barabyaye umwana wabo wa mbere, Aaliyah Ssebunya, ku ya 7 Ugushyingo 2021.

Rema yiteguye kubyarira abana benshi Hamza 

Hagati aho, Dr. Ssebunya w'imyaka 32 yabajijwe impamvu akundana n'abantu bakuze cyane, dore ko Rema we afite imyaka 33, asubiza ko aba ashaka abantu bamwigisha ibintu bishya.

Ati: "Mba nshaka kuba hafi y'abantu banyereka ibitagenda. Igihe kinini nifuza kuba hafi y'abantu bandusha ibintu runaka kuko bituma mba inararibonye ariko iyo bitameze gutyo, uhora ahantu hamwe."

Rema na Hamza bari kwitegura kurushinga