Rotimi yibarutse umwana wa kabiri

Rotimi yibarutse umwana wa kabiri

 Mar 9, 2023 - 11:27

Umuhanzi Rotimi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "love somebody " yibarutse umwana wa kabiri n'umukunzi we Vanessa Mdee.

Umuhanzi Olurotimi Akinosho w'imyaka 34 uzwi nka Rotimi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko we m'umukunzi we Vanessa Mdee bibarutse umwana wa kabiri.

Rotimi na Vanessa bari bafitanye umwana w'imyaka irindwi w'umuhungu, ku wa 07 werurwe bibaruka undi mwana wa kabiri w'umukobwa bahise bita Imani.

Amashusho ya Vanessa Mdee ari kwa muganga amaze kubyara Imani. (Standard)

Mu mashusho Rotimi yasangije abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram,  yagaragaje amashusho ari kumwe n'umuryango we wose (umugore n'abana babiri) bari mu byishimo bitagira akagero.

Rotimi yashimiye umugore we ndetse anashima Imana kubera ko babashije gukurikiza umuhungu wabo w'imyaka irindwi bakamukurikiza undi mwana mwiza w'umukobwa.

Rotimi ateruye umwana we w'umukobwa yise Imani  ukurikira umuhungu ufite imyaka 7. (Via Instagram/Rotimi)

View this post on Instagram

A post shared by Chosen