Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na tereviziyo Rwanda , aho yavuze ko agarutse mu gihe abona ari cyiza kandi gifite amahirwe menshi kurusha mbere, cyane cyane kubera uburyo umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rushya kandi rwiza.
Gisa Cy’Inganz yavuze ko igihe yaburaga mu muziki cyari igihe gikomeye, ariko ubu akaba agarutse mu gihe yise icy’isarura, aho yiteguye gukora cyane kugira ngo yongere amenyekane mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Yagize ati: “Ndashima Imana cyane ingaruye mu gihe cy’umunezero. Nabuze mu gihe cy’ibiba ariko ngarutse mu gihe cy’isarura. Iki ni igihe cyiza kurusha igihe cyashize kuko uburyo umuziki uri gukorwamo siko wakorwaga mbere. Ni yo mpamvu kuri njyewe ari igihe nifuzamo ubwiza bw’Imana kumurikira. Ndifuza nanjye kumurika kuko birababaza kubona hari icyo ushoboye gukora ariko ukaba utaragera muri ibyo bihe.”
Uyu muhanzi yavuze ko agarukanye imbaraga nshya ndetse afite intego yo gukora umuziki mwiza nk’uko byahoze, nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara mu bikorwa bya muzika.
Yanashimiye umuyobozi wa Kina music,Clement Ishimwe wamubaye hafi mu rugendo rwo kongera kwisuganya no kugaruka mu muziki, cyane cyane nyuma yo kumufasha gukora indirimbo nshya yise “Birabareba”, abona nka imwe mu bikorwa byitezweho kumusubiza ku rwego rwiza.
Gisa Cy’Inganz yavuze kandi ko yigiye byinshi mu bihe yaciyemo, anizeza abakunzi be ko atazongera kubatenguha yaba mu muziki cyangwa mu myitwarire ye muri rusange.
NIYOMUKIZA Gratien
