Uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi nyuma yo gutaramira i Musanze ku wa 23 Ukuboza 2022 ubwo yari kumwe n’abahanzi babarizwa mu itsinda rya Vanginganzo mbere y’uko ajya gutaramira abatuye i Rubavu ahazwi nka Mahoko kuwa 24 Ukuboza.
Uyu muhanzi kandi yari busoze agahita akomereza i Rusizi aho yari gutaramira tariki 25 Ukuboza 2022 kuri Noheli.
The Choice Live yamenye amakuru avuga ko nyuma yo kuva i Musanze, uyu muhanzi ko atari ameze neza bityo ahita ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi ngo abanze kwitabwaho n’abaganga biza kurangira azanwe i Kigali kuhavurirwa.
Amakuru agera kuri The Choice Live ahamya ko uyu muhanzi, ubuzima bwe butameze neza kuri ubu.
Umwe mu bari bategereje Makanyaga i Rusizi,yabwiye The Choice Live ko uyu muhanzi akiva i Musanze bahise bamenyeshwa ko atameze neza ku buryo atari kubasha gutarama.
View this post on Instagram

Makanyaga ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi bigari mu muziki nyarwanda kuva mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 na nyuma yayo dore ko yazamukiye mu itsinda yari afatanyije na Sebanani André na Habineza Shabani wamwigishije gucuranga.
