Ibibazo by'umugore wa Will Smith byatumye Nick Cannon abyinira ku rukoma

Ibibazo by'umugore wa Will Smith byatumye Nick Cannon abyinira ku rukoma

 Apr 29, 2023 - 02:57

Mu gihe umugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith ahangayitse, Nick Cannon we ari kubyishimira.

Nick Cannon ibyishimo ni byose, nyuma yuko ikiganiro yita “uburozi” cya Jada Pinkett Smith “Red Table Talk” cyahagaritswe na Facebook.

Ku wa Kane, uyu mugabo wakunzwe muri “Masked Singer” ntiyahishe akanyamuneza ke, yemeza ko ari amwe mu kuru meza yakiriye, ubwo yari mu kiganiro“Daily Cannon Show”.

Nick Cannon avuga ko ikiganiro “Red Table Talk” ari “uburozi.”[Getty Images]

Cannon yagize ati: “Iyo hatabaho “Red Table Talk” ntabwo yari gukubita Chris Rock, muri Oscars 2022.”

Nick Cannon yasobanuye ko yemera ko imyitwarire ikaze ya Smith yaturutse kuri we na Pinkett Smith, bazana ibibazo by’imibanire yabo muri “Red Table Talk” mu 2020 kugira ngo baganire ku bibazo by’uyu mugore n’umuririmbyi August Alina.

Adrienne Banfield-Norris, Jada Pinkett Smith na Willow Smith mu kiganiro “Red Table Talk”[Getty Images]

Cannon w’imyaka 42, yongeyeho ati:“Ndashaka kwimenyera ibyange nk’umwirabura. Sinshaka kwivanga mu by’abandi, ariko kiriya kiganiro ni cyo cyatumye tubamenya uko tutari tubazi.”

Jada w’imyaka 51 yatangije iki kiganiro cy'uruhererekane muri Gicurasi 2018. Yskiramo  abashyitsi batandukanye, abifashijwemo na nyina, Adrienne Banfield-Norris, n’umukobwa we, Willow Smith.

Cannon yashimishijwe n'ihagarara ry'iki kiganiro kuko avuga ko cyatumye Will Smith akubita Chris Rock umwaka ushize[Getty Images]

Muri iki kiganiro, bagiye baganiriza abantu bakomeye batandukanye, nka Queen Latifah, Tiffany Haddish n'abandi benshi.