Ishimwe Ernest yashimiye Serge Iyamuremye, ateguza album iriho abaramyi benshi

Ishimwe Ernest yashimiye Serge Iyamuremye, ateguza album iriho abaramyi benshi

 Sep 15, 2022 - 11:19

Umuhanzi Ishimwe Ernest uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yateguje umuzingo wa mbere kuva yatangira uyu mwuga yafashijwemo na Serge Iyamuremye. Ni umuzingo yise “Amakuru y’Abera” yahurijeho abaramyi bafite amazina manini mu Rwanda.

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Ernest yateguje album yise “Amakuru y’Abera” aboneraho gushima umuhanzi Serge Iyamuremye wamufashije kuva yatangira urugendo kugeza ubu ndetse yanashimiye Israel Mbonyi wamuhuje n’aba producer bamukoreye indirimbo 11 ziri kuri iyi album.

Mu kiganiro kigufi uyu musore yagiranye n’umunyamakuru wa The Choice Live yatangiye ashimira Serge Iyamuremye wamufashije.

Ati "Ni album yange ya mbere nk’umuhanzi by’umwihariko kuva mpuye numwe mu bagize uruhare runini kandi rwifatizo muri muzika umuvandimwe, inshuti yange umubyeyi kuri njye. Yemeye gutanga ibye [ubufasha] kugirango ibi bigerweho. Ni umuntu w’ingirakamaro kuri njye kuko namwigiyeho byinshi yaranfashije mu buryo bw’amafaranga,umwuka n’ubuzima bwa buri munsi. Mpora mushimira ni umuvandimwe wanjye mu makosa menshi, aranyihanganira agakomeza kunkunda ndetse no kumfasha”.

Ernest yavuze ko kandi ashimira Israel Mbonyi wamuhuje n’abamukoreye izi ndirimbo ariko avuga ko igihe cyo gukora aribwo kigeze.

Ati”Iri ni itangiriro ry’ibyo tugiye gukora binini”.

Uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru wa The Choice Live ko impamvu yahisemo ko izina rya album ye yitwa “Amakuru y’Abera” ar’uko hariho indirimbo yayitiriye kandi ariyo akunda.

Ati “Nuko ariryo shingiro ryibyo nizera ikindi nindirimbo nkunda iriho”

Iyi album iriho abahanzi basanzwe bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Serge Iyamuremye wamufashije kuva atangiye, Aime Uwimana, Healing worship team n’abandi.

Uyu muhanzi asanzwe afite indirimbo zizwi zirimo  "Ijambo Ryayo" yakoranye na Healing Worship team, "Yesu mukiza" n'izindi.

Umuhanzi Ernest Ishimwe ari kumwe na Serge Iyamuremye umufasha kuva atangiye umuziki.

Reba Yesu mukiza ya Ishimwe Ernest urimo guteguza album.