Abafana ba Taylor Swift babaye nk’abisize kamurari, nyuma yo kubona Emma Laird ashyize ku mbuga ze ifoto Joe Alwyn wahoze ari umukunzi w’uyu muhanzikazi bakunda.

Abafana ba Taylor Swift bibasiye Emma Laird bamuziza ifoto ari umukunzi wa Swift [Getty Images]
Uyu mukinnyikazi w’a filime, yakongeje umuriro ubwo yashyiraga ifoto y’uyu mugabo bakinana muri firime “The Brutalist” kuri Instagram ye, mu mashusho yagaragayemo n'abandi bantu benshi.
Laird, w'imyaka 24, yanditse kuri ayo mashusho ati: “Ibihe muri Werurwe.”
Bamwe mu bafana ba Taylor Swift bahise buririra aho, bemeza ko kugaragara kwa Alwyn muri aya mashusho, bivuze ko akundana na Emma.

Abafana ba Taylor Swift babigize intambara mu gihe nyamara Emma yari yanashyizeho ifoto iriho abandi basore babiri[Getty Images]
Umwe mu bafana yanditse ati: “Dukunze uburyo watandukanyije Taylor na Joe”.
Urwango, uburakari n’amagambo mabi byageze igihe bifata indi ntera, ku buryo Emma yahagaritse ibitekerezo(comments) kuri ayo mashusho.
Ku rundi ruhande, Taylor Swift ntacyo yavuze ku myitwarire y’abafana be, kandi n’abamuhagarariye nta cyo baratangaza.
Tariki 8 z’uku kwezi, ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Taylor Swift w’imyaka 33 na Joe Alwyn w’imyaka 32, batandukanye nyuma y’imyaka itandatu bari kumwe, ariko gucana inyuma ntabwo byavuzwe mu mpamvu zabatandukanyije.

Kuva Taylor Swift na Joe Alwyn batandukana, bakomeje gahunda zabo zisanzwe[Getty Images]
Nyuma yo gutandukana, Alwyn yagiye muri Hungry gufata amashusho ya firime “The Brutalist” akinanamo na Emma Laird na bagenzi babo Adrien Brody, Felicity Jones na Guy Pearce, mu gihe Swift we, yahise ahugira kuri Eras Tour, ndetse amarana umwanya munini n’inshuti ze magara, barimo Blake Lively na Ryan Reynolds, mu minsi y’ikiruhuko.
