Ku myaka 20 y'amavuko, Umunyamideri akaba n'Umukinnyi wa filime muri Tanzania Paula Kajala akaba umukobwa wa Frida Kajala yatangeje ko yihaye impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vanguard.
Paula Kajala akaba yatangaje iyi mpano yihaye abicishije ku ruta rwe rwa Instagram, maze atangaza ko yayihaye ngo kubera ko yageze ku ntego ze muri buzinesi ze kuko ngo yabonye amafaranga menshi.


Paula Kajala yihembye imodoka ya Toyota Vanguard
Uyu mwari mu minsi yashize wavuzwe mu rukundo n'umuhanzi Rayvanny, akaba yerekanye amafoto y'imodoka y'umukara ya Toyota Vanguard ihagaze agaciro k'amashiringi miliyoni 45 yo muri Tanzania.
Akaba yatangaje ko ashimira Imana kuba yaramufashije kugera ku ntego ze, ati "Ndagushimira Mana. Ntewe ishema nange."
Ikindi kandi akaba yanasezeranyije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko agiye gukora cyane ngo agere kuri byinshi yifuza.

Paula Kajala na Nyina Frida Kajala
Iyi modoka Paula yibitseho ikaba ije ikurikira indi modoka nyina yamuhaye muri Mutarama uyu mwaka.
Icyo gihe Paula mukanyamuneza, ati " 2023 izaba nziza cyane, hari Ababyeyi ariko hari n'umubyeyi wange, sinzi uburyo nabaho ntagufite. Urakoze cyane Kajala Fridah."
Hagati aho, Frida Kajala akaba yaherukaga kwicuza kuba yarakundanye na Harmonize mu gihe n'umukobwa we, nawe bakundanaga, ati" Nta rugero naguhaye mwana wange kandi byari bikwiye."
