Rema yavuze impamvu yatandukanye n’umukunzi we

Rema yavuze impamvu yatandukanye n’umukunzi we

 Jun 1, 2026 - 13:42

Umuhanzi wo muri Nigeria, Rema yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we Justine Skye, nyuma yo kumva ko urukundo rwabo rutangiye kumubera umutwaro, aho kumubera ahantu ho kuruhukira no kubona amahoro.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ukorera kuri YouTube witwa Korty EO, aho yavuze ko nubwo urukundo rwabo rwari rwiza,  ariko rwamushyiragaho igitutu kinini, kubera uko uyu mukobwa yakundaga kumugenzura cyane.

Rema yavuze ko kuba ari mu bahanzi bakurikirwa cyane kandi bakunzwe  ku Isi bituma ahora ari kugitutu cy’abantu batandukanye,  haba abafana ndetse n’itangazamakuru. Bityo akaba abona murugo ariho hantu honyine yabaga yagirira umutuzo,gusa avugako umukunzi we atatumaga bigenda uko  yabyifuzaga kabone yabaga  ageze murugo .

Yagize ati: “Isi isanzwe inshyiraho igitutu kinini. Iyo ngeze mu rugo mba nifuza kuruhuka no kumva ntuje. Ariko iyo usanga na ho hari ikindi gitutu kigutegeje, ibintu bibihinduka bibi kurushaho.”

Uyu muhanzi yavuze ko uko iminsi yagiye ishira, uwo mubano watangiye kumubangamira kurushaho kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kuwuhagarika burundu. Yagaragaje ko atari yishimiye uburyo yakomezaga gushyirwaho igitutu mu buzima bwe bwite kandi yari asanzwe afite  n’ibibazo byinshi biterwa n’umwuga we.

Rema yavuze ko kuri ubu adateganya kongera kwinjira mu rukundo vuba, kuko ashaka kubanza gufata umwanya wo kuruhuka no kwita ku buzima bwe bwite ndetse n’umuziki we.

NIYOMUKIZA Gratien