Tiwa Savage afite umuvandimwe w'ikirangirire

Tiwa Savage afite umuvandimwe w'ikirangirire

 Apr 23, 2023 - 04:53

Nyuma y'igihe nta muntu ubizi, ibyamamare muri muzika Tiwa Savage na Rotimi bemeje ko ari ababyara.

Muri iki cyumweru, nibwo Tiwa Savage na Rotimi ibirangirire muri muziki ya Nigeria no mu Isi muri rusange, bombi bemeje ko ari ababyara nubwo abantu batari babizi.

Umuririmbyi wo muri Nigeria akaba n'umukinnyi wa filime Olurotimi Akinosho wamenyekanye nka Rotimi, ubwo yari ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yarasohoye videwo yemeza ko Tiwa Savage ari mubyara we nubwo ayo makuru bayahishe cyane.

Rotimi muri Videwo yagize ati " Twahishe iri banga mu gihe kirekire, ariko aka kanya tunejejwe no kubagezaho amakuru meza ko turi ababyara"

Ku rundi ruhande mugenzi we Tiwatope Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage mu muziki, uyu muririmbyikazi akaba n'umukinnyi wa filime, nawe muri Videwo yasohoye yahise yemeza ko ari mubyara wa Rotimi.

 Rotimi mu magambo y'imbamatima akaba yaragize ati " Si ntuza gutekereza ko uri umubyara wange wo mu maraso. Nta kintu kiza nko kugira umukobwa mwiza akaba n'umwamikazi muri ibi bihe ari mubyara wawe"

Tiwa Savage nawe asubiza mubyara we Rotimi yagize ati " Uyu ni Tiwa, aka African Bad gyal, aka Mama Jamjam, Rotimi ni umubyara wange by'ukuri.

Aba bombi bakaba baremeje ko bafitanye indirimbo kandi izasohoka vuba.