Selena Gomez, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamaku Vanity Fair, yatangaje ko azahora arira kandi ko afite impungenge z'amagambo y'ubugome yandikiwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Gomez, yavuze ko bigoye kugereranwa nundi muntu ukora ibikorwa bidakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyo gutandukana nuwahoze ari umukunzi wawe.
Bitewe n'uburyo abantu bakomeje kumwandikira amagambo asesereza kuko yatandukanye n'abakunzi be, nibyo byatumye ashyiraho uyu mukozi kumbuga nkoranyambaga ze.
Gomez akaba yaratandukanye n'abakunzi be banyuranye mu bihe byashize harimo:Taylor Lautner, Nick Jonas, Justin Bieber, Zedd, Charlie Puth n'abandi.
Kuri ubu, uyu muhanzi yashyizeho uburyo 'system' izajya ituma atabona ibitekerezo abafana bamwanditseho bimutuka.
Yavuze ko ibitekerezo byose bimusebya cyangwa bimubwira ko ari mubi,umufasha we ku mbuga nkoranyambaga azajya abanza akabisiba mbere y'uko abibona.
Mu magambo y'akababaro yagize ati "Sinigeze mbona amahirwe yo kujya mu ishuri ryisumbuye. Isi yari ishuri ryanjye ryisumbuye igihe kirekire, none natangiye kumva amakuru ntashakaga."
Uyu muhanzi yakomeje gusobanura uburyo abafana bakomeje kumutuka bijyanye nuko yatandukanye n'abakunzi be bikamushavuza ariko atangaza ko bitamuca intege.
