Ibyo utamenye ku mazina y'umwana wa Rihanna

Ibyo utamenye ku mazina y'umwana wa Rihanna

 May 11, 2023 - 04:15

Umuhanzi Rihanna yatangaje inkomoko y'amazina yise umuhungu we w'imfura na A$AP.

Ku wa 19 Gicurasi 2022, nibwo Rihanna na A$AP bibarutse umuhungu wabo w'imfura i Los Angeles bamuha amazina ya RZA Athelston Mayers.

Rihanna ubwo yaganiraga na Hollywood Unlocked yagize ati: “Umuhungu wacu yitwa RZA Athelston Mayers.Nahisemo kumwitirira umuraperi nkunda kurusha abandi ku Isi."

Ikindi kandi "Se nawe yahisemo kumuha amazina ye abiri bivuze ko irya mbere RZA arinjye warihisemo kuko narinzi ko agomba kugira andi mazina ya Se."

Rihanna na A$AP bitiriye umuhungu wabo umuraperi RZA

Ati"Abanzi bazi ko nahereye kera nkunda uyu muhanzi. Mfite imyenda myinshi iriho isura ye cyangwa iriho itsinda rya Wu-Tang yashinze. Abantu batarizi iritsinda cyangwa batazi RZA ni abavutse vuba."

Yakomeje agira ati: “A$AP ubwe ababyeyi be bamwise ‘Rakim’ bamwitiriye umuraperi bakundaga icyo gihe. Natwe twumvikanye ko umuhungu wacu tumwitirira umuraperi nkunda cyane kurusha abandi."

Uyu RZA ni muntu ki?

Umuraperi RZA yashinze itsinda rya Wu-Tang ryakunzwe mu 1992, akaba ari umwe mu baraperi bamamaye cyane muri Amerika, akaba ari umwanditsi wa filime akanazikina.

Ubundi uyu muraperi amazina nyakuri ni Robert Fitzgerald Diggs ariko yamamaye kuri ‘RZA’. Iri zina ni impine y’amagambo “Ruler, Zig-Zag-Zig (Wisdom-Understanding) Allah’.

Umunyabigwi RZA ukundwa na Rihanna 

Ku bw'ibyo Rihanna yatangaje ko ubusobanuro bw’izina RZA bukomeye ndetse akaba yararimwise amwifuriza kuba umuyobozi n’umuntu w’umuhanga unasobanukiwe Imana nk’uko iri zina ari cyo rishatse kuvuga.

Kuri iyi mpamvu, bikaba bitangazwa ko Rihanna asanzwe azwiho gufana cyane itsinda rya Wu-Tang Clan kandi ko yambara cyane imyenda yabo iriho RZA warishinze. Ibi ngo ntibitangaje kuba yarahisemo kumwitirira imfura ye.

Rihanna yambara imyenda iriho itsinda RZA yashinze