Kidumu yavuye ku izima agiye kugaruka gutarama mu Rwanda

Kidumu yavuye ku izima agiye kugaruka gutarama mu Rwanda

 Jan 31, 2023 - 16:29

nyuma yo kubona ko abanyarwanda hari icyo bamaze kubarusha mu muziki, abarundi bemeye guca bugufi ndetse na Kidum akaba yahinduye umwanzuro yari yarafashe wo kudataramira mu Rwanda muri gashyantare akaba azaba ari i kigali

Nyuma yo gutangaza ko atazongera gukorera ibitaramo mu gihugu cy'urwanda, Kidum yashyize yongera kwemera kuza gukorera igitaramo mu rwanda aho giteganyijwe kuzabera muri Camp Kigali  ku wa 24 Gashyantare 2023.

Ibi birori Kidum azahuriramo n'itsinda ryo muri Uganda  rya B2C nkuko byamaze kwemezwa n'abateguye igitaramo ndetse bakaba bashyize hanze n'amatike uko ahagaze.

Ibi abyemeye nyuma y'uko mu mwaka wa 2019 yateguriwe igitaramo i Kigali kiburizwamo ku mpamvu z’umutekano ndetse icyo gihe ahita avuga ko atazigera yongera gukorera igitaramo mu rwanda.

Si Kibido gusa wemeye guhindura ibitekerezo bye, kuko abarundi bose nyuma yo kubona ko abanyarwanda bakunzwe cyane kubarusha, bahisemo kwiyegereza abanyarwanda ndetse muri iyi minsi imishinga myinshi abarundi barimo bakora barimo kwitabaza abanyarwanda.

Habanje umuhanzi Bruce Melodie nubwo yahahuriye n'ibizazane, yakoze ibitaramo bibiri byabaye igitangaza ndetse icyo gihe byashobokaga ko byagakwiye kuba bitarabaye ariko bigenda neza nyuma avuyeyo ahita asohora indirimbo yise "urabinyegeza"

Hakurikiyeho umuhanzi Ariel Wayz wagezeyo mu gitaramo cye cya mbere yari akoreye i Burundi kiba kiza cyane ndeste bitungura abantu kuko batiyumvishaga ko Ariel Wayz yaba akunzwe cyane bigeze ku rwego babonye ibintu biriho.

Abarundi benshi baje gutangira kwibaza impamvu abahanzi bo mu Rwanda bagerayo abantu bagakubita bakuzura kandi yaba ari abarundi ubwabo bakoze igitaramo ntibishyuhe kandi abantu ntibitabire nkuko bitabira ku banyarwanda.

Byabaye igitangaza ubwo umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yageragayo abantu barakubise baruzura ndetse baranafashwa. ibintu byababye ibindi bindi ubwo Juno ndetse na Davis D bageragayo hanyuma igihugu bakagifata bugwate.

Muri iki gihe, abahanzi benshi b'abarundi barimo kwifashisha abakomoka mu rwanda kugira ngo basubire ku rwego rwia rw'umuziki.

Davis D yagaragaje ko ari umwami w'amajyepfo ubwo yari u gihugu kiri mu majyepfo y'u Rwanda.

Uretse kuba yarashimishije abarundi, Ariel Wayz yanahawe impano y'urwibutso rw'ibihe byiza yagiriye mu Burundi.

Juno Kizigenza akigera i Burundi yakiriwe na DJ Paulin