Nyuma yo gukorana indirimbo na Nyakwigendera Jay Polly, Uncle Vutu yasohoye undi muzigo

Nyuma yo gukorana indirimbo na Nyakwigendera Jay Polly, Uncle Vutu yasohoye undi muzigo

 May 4, 2023 - 18:58

Umuhanzi Uncle Vutu nyuma yo gukorana indirimbo ebyiri na Nyakwigendera Jay Polly kuri ubu yagarukanye indi ndirimbo yise Hustle.

Umuhanzi w'Umunyarwanda Clement Ndayi wamenyekanye nka Uncle Vutu mu muziki Nyarwanda ariko akaba akorera umuziki we muri Amerika, kuri ubu yasohoye indi ndirimbo.

Uncle Vutu akaba yaramenyekanye bwa mbere ubwo yakoranaga indirimbo ebyeri na Nyakwigendera Jay Polly; iya mbere bise 'Uncle Vutu' ndetse niyo bise 'Iminsi myinshi', kuri ubu yagarukanye indirimbo iryoheye amatwi yise Hustle.

Iyi ndirimbo Uncle Vutu yasohoye yise Hustle ikaba ari indirimbo yafatanyije na King Bonny aho ifite iminota ibiri n'amasengo 59.

Hustle ya Uncle Vutu na King Bonny ikaba igaruka ku mibabaro abantu banyuramo bashaka amafaranga mu isi.

Uncle Vutu yasohoye umuzigo mushya yise Hustle afatanyije na King Bonny

Uncle Vutu avuga ko yishimira kuba umuraperi Jay Polly yaramutije imbaraga mbere y'uko yitaba Imana kandi ko ari mu bantu bagize uruhare mu kwamamaza izina rye.

Nyakwigendera Jay Polly na Uncle Vutu