Oscars itegurwa na The Academy of Motion Pictures Arts. Filimi yitwa “Everything Everywhere All at Once” yacurujwe arenga miliyoni $100 (arenga miliyali 100 Frws) ku isi hose niyo yahigitse izindi filimi doreko yatwaye bihembo birindwi.
Nifashishije CNN mu busesenguzi bwakozwe n’umunyamakuru Brian Lowry yagarutse ku bihe bidasanzwe byaranze Oscars 2023 ibaye nyuma y’iyabaye umwaka ushize igasiga ikubitwa rya Will Smith na Chris Rock. Umukinnyi wa filime, Michelle Yeoh Choo Kheng wo muri Malaisie, ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore.
Ni umukinnyi ukomoka muri Aziya. Filimi ishingiye ku isi mboneshwashusho (The eccentric science-fiction)yegukanye ibihembo 7 nyuma y’imyaka 14 kuko iheruka guca agahigo ni Gravity byabaye mu 2009. Iyi AEvertyhing Everywhere” yahigitse izindi mu ijoro ryakeye yayobowe na Daniel Kwan na Daniel Scheinert. Lady Gaga niwe wataramiye abitabiriye uwo muhango aho yaririmbye izirimo”Hold my Hand”. Rihanna nawe yaririmbye"Lift me up" iri kuri Black Panther. Wakanda forever.
Ibi bihembo ngarukamwaka byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.
Kuri iyi nshuro Michelle Yeoh w’imyaka 60 ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore ku nshuro ye ya mbere mu bihembo bya Oscar, abikesheje filime yagaragayemo nk’umukinnyi w’imena yitwa ‘Everything Everywhere All at Once’.
Iyi filime ‘Everything Everywhere All at Once’ ni yo yatwaye ibihembo byinshi kuko yegukanye ibigera muri birindwi, kuva ku mukinnyi mwiza, filime ifite amashusho meza, igihembo cy’umuhanga mu gutunganya amashusho n’ibindi.
Igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagabo cyatwawe na Brendan James Fraser wo mu Bwongereza, agiheshejwe na filime yagaragayemo yitwa ‘The Whale’.
Filime ya ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yatwaye igihembo cya filime
yagaragayemo imyambaro myiza, naho ‘Avatar: The way of water’ itwara igihembo cya filime ifite amashusho meza ahambaye.
Uko ibihembo byatanzwe
Best Picture: “Everything Everywhere All at Once”
Best Actress in a Leading Role: Michelle Yeoh, “Everything Everywhere All at Once”
Best Actor in a Leading Role: Brendan Fraser, “The Whale”
Best Actor in a Supporting Role: Ke Huy Quan, “Everything Everywhere All at Once”
Best Actress in a Supporting Role: Jamie Lee Curtis, “Everything Everywhere All at Once”
Best Director: Daniel Kwan, Daniel Scheinert, “Everything Everywhere All at Once”
Best Original Screenplay: “Everything Everywhere All At Once”
Best Adapted Screenplay: “Women Talking”
Best International Feature Film: “All Quiet on the Western Front” (Germany)
Best Animated Feature Film: Guillermo del Toro’s “Pinocchio”
Best Documentary Feature: “Navalny”
Best Film Editing: “Everything Everywhere All at Once”
Best Cinematography: “All Quiet on the Western Front”
Best Original Score: “All Quiet on the Western Front”
Best Original Song: “Naatu Naatu” from “RRR”– music by M.M. Keeravaani, lyrics by Chandrabose
Best Sound: “Top Gun: Maverick”
Best Visual Effects: “Avatar: The Way of Water”
Best Production Design: “All Quiet on the Western Front”
Best Costume Design: “Black Panther: Wakanda Forever”
Best Makeup and Hairstyling: “The Whale”
Best Animated Short Film: “The Boy, the Mole, the Fox, and the Horse”
Best Live Action Short Film: “An Irish Goodbye”
Best Documentary Short Film: “The Elephant Whisperers”
