Ni icyumweru kiza cyane ku bakunzi ba siporo, by’umwihariko ku byamamare byari byitabiriye Kentucky Derby, NBA muri basketball na Miami Grand Prix, muri Formula 1.
Kim Kardashian yari yabukereye ku mukino wa NBA wahuje Los Angeles Lakers na Golden State Warriors
Ibi ni na ko byagenze mu mikino ya NBA Playoffs aho amazina menshi y’ibyamamare yari yitabiriye kugira ngo barebe LeBron James mu ikipe ya Los Angeles Lakers ahanganye na n’ikipe ya Golden State Warriors.
Warriors na Lakers bari batsinze umukino umwe umwe, kugeza kuri uyu mukino waraye ubaye, aho Lakers yafashe umwanya wa mbere, imbere y’amaso ya Kim Kardashian, Michael B.Jordan na Adele bose kuri iki kibuga cya Crypto.com Aren.
Icyumweru kidasanzwe cya siporo Muri Amerika
Ikipe ya Lakers yatsinze umukino wa mbere wahuje impande zombi bivuze ko byari byiza kuri LeBron n’ikipe ye, ariko Warriors yongeye kugaruka ku mukino wa kabiri irabigaranzura, kandi bivuze ko byagaruye ikizere ku ruhande rwa Stephen Curry, n’ikipe ye ya Golden State Warriors.
Adele na we yagaragaye ku kibuga ari kumwe na Rich Paul
Mu by'ukuri, Curry na LeBron ni amazina abiri manini muri aya makipe yombi, aba yahuruje ibyamamare bifuza kubabona, ariko kizigenza wa Lakers, LeBron ni we watambukanye umucyo ku mukino wa Gatanu.
Michael B. Jordan na we ari mu baryohewe na Basketball
Kim Kardashian n’icyamamare cyakuruye amaso ya benshi kuri uyu mukino. Kandi si no kuri uyu mukino gusa, kuko mu birori by’imikino hafi ya byose ku isi, iyo abyitabiriye abantu bacika ururondogoro.
Undi muntu w’icyamamare, ni Michael B. Jordan, na we wari kuri uwo mukino, ndetse na rurangiranwa Adele, wongeye kugaragara yicaye iruhande rwa Rich Paul. Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango kandi, harimo umukinnyi wa firime kaba n'umunyarwenya Kevin Hart n’umugore we Eniko Hart.
Umunyarwenya Kevin Hart n'umugore we, na bo bari mu baryohewe n'ibi birori bya Basketball
Hanze ya basketball, Patrick Mahomes ukinira ikipe ya Kansas City mu mikino ya American Football, yari yerekeje mu majyepfo aho yagaragaye ari kumwe n’umugore we, Brittany Mahomes, bari bajyanye kureba Kentucky Derby, umukino wo gusiganwa ku mafarasi, ndetse byari biteganijwe ko aza kuba ari muri Grand Prix ya Miami Formula 1 ku mugoroba w'uyu munsi.
