Jowest yagizwe umwere

Jowest yagizwe umwere

 Feb 21, 2023 - 15:07

Nyuma y'iminsi 21 ari muri gereza, umuhanzi Jowest yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranweho byo guhohotera umukobwa w'imyaka 18.

Umwe mu bahanzi bazamuka neza muri iki gihe Jowest, kuva ku wa 01 gashyantare 2023 yari muri gereza aho yari akurikiranweho icyaha cyo guhohotera umukobwa w'imyaka 18.

Yagejejwe mu maboko y'ubugenzacyaha ku wa 01 gashyantare 2023 hanyuma ku wa 06 gashyantare 2023 dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ntibyatinda ku wa 16 ahita aburana ku byaha ashinjwa harimo ibyo ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

Kuri uyu wa 21 gashyantare 2023 nibwo yasomewe urubanza rwe banzura y'uko abaye umwere ndetse akaza guhita afungurwa kubera ko yagizwe umwere.

Nubwo byari byaragizwe ibanga, ku munsi wejo nibwo amakuru yamenyekanye ndetse umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yemeza ko ari mu maboko y'ubushinjacyaha.

Ati "akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake, byakorewe umuntu w’igitsina gore ufite imyaka 18, ni ibyaha bikekwa ko yabikoze kuva mu Kwakira 2022 kugeza afashwe."

Amakuru dukesha Isimbi ni uko uyu musore yasomewe kuri uyu wa 16 gashyantare 2023 agirwa umwere.