Noneho abakunzi ba Shakira basizoye

Noneho abakunzi ba Shakira basizoye

 May 13, 2023 - 16:06

Nyuma yo kumenya ibya Tom Cruise na Shakira, abafana be bariye amavubi.

Nubwo yagaragaye asangira ifunguro n’umushoferi wa F1 Lewis Hamilton, Shakira  yanagaragaye amarana igihe na Tom Cruise. Nk’uko amakuru aturuka hafi y’uyu mukinnyi wa firime abitangaza, ngo yari ashishikajwe cyane no

gutereta uyu mugore ndetse yanohereza indabyo mu cyumba cye cya hoteri.

Abakunzi ba Shakira basizoye kubera urukundo rwe na Tom Cruise[Getty Images]

Ariko, Shakira we asa nk’uwishimiye ubuzima bwe bushya nk’umugore w’ingaragu, asohoka muri Miami Grand Prix, aho ahurira n’abandi bantu benshi b’ibyamamare. Ariko na none,  biragaragara ko uyu mugabo wakunzwe muri firime nka “Top Gun: Maverick” atigeze yishimirwa n’abakunzi ba Shakira kubera amateka ye mu rukundo . Nubwo yakundanye na bamwe mu byamamare bya Hollywood, Tom Cruise ntabwo afite isura nziza mu bijyanye n'imibanire.

Bamwe babifashe nk'akanya keza ko gukandagira Tom Cruise kubera idini rye rya Scientology kandi baburira Shakira kutazakundana na we kubera iyo mpamvu. Atitaye ku miburo yatanzwe n'abafana be, uyu muhanzikazi we yahisemo kutajya kure y’uyu mukinnyi wa firime, kandi bagaragaye bagiranye ibihe byiza muri ibyo birori. Muri make, ikinyamakuru Page Six, kivuga ko Tom Cruise rwose yasariye uyu muririmbyi kandi yari ashishikajwe no gukomeza kumarana igihe na we. Ubwo bari kumwe, Shakira yari kumwe n'abahungu be bombi, Milan na Sasha.  Abahungu bombi bigaragara ko nabo baganiraga na Cruise.

Abakunzi ba Shakira bahangayikishijwe nuko Tom Cruise ashobora kumujyana mu myizerere ye ya Scientology[Getty Images]

Ibi byabaye impamo igihe cyose, abantu ntibitaye kuba Tom Cruise ari umwe mu bakinnyi ba firime bakomeye babayeho. Ntabwo bizeye imyizerere ye Scientology. Bakimara kumenya ko akunda Shakira, abafana b'uyu muhanzikazi bahise batangira gutanga ibitekerezo bamuburira kuri ibi. Bamwe babikomeje cyane ndetse ntibatinye kuvuga ko Shakira ari mu kaga rwose niba ashutswe n'uyu mukinnyi wa firime.