Ubutunzi bwa Achraf Hakimi uherutse kugaragara mu rukiko nk'umukene mu bandi

Ubutunzi bwa Achraf Hakimi uherutse kugaragara mu rukiko nk'umukene mu bandi

 Apr 17, 2023 - 06:34

Achraf Hakimi ubu uri gufatwa nk'ikitegererezo mu bagabo nyuma yo gukina umugore we washakaga kumucucura, ubutunzi bwe bungana iki?

Myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Achraf Hakimi, amakuru avuga ko afite ubutunzi bubarirwa mu gaciro ka miliyoni 24 z’amadolari, ariko 80 ku ijana(80%) bukaba bugenzurwa na nyina, nk’uko byagaragaye ubwo uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yajyaga guhana gatanya n’umukinnyi wa filime Hiba Abouk, wari uherutse kuba umugore we.

Umugore wa Achraf Hakimi aherutse gukubitwa n'inkuba nyuma yo gusanga umugabo we yari yagambiriye gucucura, ari umukene kumurusha[Getty Images]

Hakimi, w'imyaka 24, arushwa imyaka 12 na Abouk, ubarirwa ubutunzi bwa miliyoni 2 z’amadorari.

Iyi gatanya yashoboraga kurangira uyu mugabo ukomoka muri Morocco, atanze miliyoni 8.5. Ku bw’amahirwe, byagaragaye ko nta kintu na kimwe cyanditse ku izina rye.

Uyu mugore yakubiswe n’inkuba nyuma yo kumenya ko ibyo  Hakimi atunze byose, birimo n'imodoka, imitako n’imyenda, byose byagiye bigurwa mu izina rya nyina.

Achraf Hakimi yinjiza angahe ku kwezi?

Hakimi yinjiza amadorari agera kuri miliyoni imwe buri kwezi muri PSG, ariko agumana gusa 20%. Umushahara we usigaye, hafi 215,000 $ buri cyumweru, ugahita winjira kuri konti ya nyina.

Hakimi uhembwa akayabo, urukiko rwasanze nta n'umukufi wanditse ku izina rye, umugore ataha yimyiza imoso[Getty Images]

Ni umukinnyi wa gatandatu uhembwa menshi muri Afurika, kandi amaze kumenyekana cyane kuva yayobora Maroc mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar muri kimwe cya kabiri kirangiza. Hakimi kandi ni inshuti nziza na Kylian Mbappe.

Ikipe ye ndetse n’igihugu cye, byombi byerekanye ko bimushyigikiye mu gihe cy’ibirego by’umugore uvuga ko Hakimi yagerageje kumufatira ku ngufu iwe.